Umunyarwenya akaba n’uharanira impinduka muri Kenya, Eric Omondi, yafunguwe nyuma y’amasaha make atawe muri yombi na Polisi ubwo yari mu gikorwa cyo gukusanya imikono y’abaturage bashyigikiye gahunda yo kugabanya umubare w’uturere twa Kenya.
Omondi yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, afatiwe hafi y’inyubako ya Nairobi National Archives mu Mujyi wa Nairobi, aho yari ari gukusanya imikono mu rwego rwa gahunda yise “Punguza Mzigo”.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abapolisi bambaye imyenda isanzwe bamwambika amapingu, bakamwinjiza mu modoka ya Polisi. Icyo gihe Omondi yumvikanye abaza abapolisi icyo yaba yakoze ndetse n’aho bamujyanye, ariko ntiyahabwa igisubizo ako kanya.
Gahunda ya Omondi igamije ko uturere 47 twa Kenya duhinduka uturere umunani tunini, dushingiye ku turere twahozeho mbere y’uko gahunda y’imiyoborere y’uturere ishyirwaho. Arifuza kandi ko Sena iseswa, imyanya y’abahagarariye abagore mu Nteko Ishinga Amategeko ikurwaho ndetse n’umubare w’abagize Inteko Zishinga Amategeko z’uturere ukagabanuka.
Omondi avuga ko izi mpinduka zagabanya amafaranga akoreshwa mu miyoborere, maze umutungo uzigamwe ugashyirwa mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro, birimo uburezi.
Iyi gahunda yatangiye gukusanya imikono mu bice bitandukanye bya Kenya, aho Omondi yari afite intego yo kugera ku mikono miliyoni imwe kugira ngo ashyigikire icyifuzo cyo guhindura Itegeko Nshinga.
Itabwa muri yombi rya Omondi ryabaye nyuma y’uko yari yatangaje ko igikorwa cyo gukusanya imikono kizakomeza ahazwi nka Archives muri Nairobi kugeza ku wa Gatanu.
Nubwo Omondi yafunguwe, iki gikorwa cyongeye kumushyira mu bibazo n’inzego z’umutekano, kuko asanzwe azwiho gukora ibikorwa byo kwamagana ibibazo byugarije abaturage no gusaba impinduka mu miyoborere ya Kenya.
Yanditswe na Irasubiza Chanceline
