Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa, w’imyaka 39, n’abandi bantu 11 bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gucuruza ibiyobyabwenge, nk’uko ikinyamakuru cya Leta, Al-Ahram, cyabitangaje.
Khalifa yashinjwaga kuba umwe mu bagize itsinda ry’abagizi ba nabi ryinjizaga mu gihugu ibikoresho fatizo byakoreshwaga mu gukora ibiyobyabwenge no kubicuruza. Abashinjacyaha kandi bavuze ko iryo tsinda ryari rifite imbunda n’amasasu bitari byemewe n’amategeko.
Khalifa, uzwi cyane mu gutegura no kuyobora ikiganiro cya televiziyo cyitwa ‘Mission Impossible’ cyibanda ku byaha n’umutekano, yahakanye ibyo aregwa. Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko Khalifa agiye kujuririra igihano cy’urupfu.
Muri uru rubanza, abandi bantu icyenda bakatiwe igifungo cya burundu mu gihe abandi barindwi bo bagizwe abere.
Nk’uko ikinyamakuru Al-Ahram cyabitangaje, abategetsi bafashe ibiro birenga 750,000 by’ibiyobyabwenge n’ibikoresho byakekwaga ko byari bigenewe gukora ibiyobyabwenge.
Igihano cy’urupfu cyari cyaratanzwe ku nshuro ya mbere mu kwezi gushize, ariko cyasabaga kwemezwa nyuma y’uko Grand Mufti wa Misiri atanze igitekerezo cy’idini, nk’uko amategeko y’iki gihugu abiteganya mu manza zishobora kuvamo igihano cy’urupfu.
Uru rubanza rwongeye kuzamura impaka ku ikoreshwa ry’igihano cy’urupfu muri Misiri. Amnesty International ivuga ko mu mwaka wa 2025, muri icyo gihugu hatanzwe imanza 492 zahanishwaga igihano cy’urupfu, mu gihe abantu 23 bicwe icyo gihe.
Nubwo Sarah Khalifa n’abandi 11 bakatiwe urwo gupfa, Khalifa afite uburenganzira bwo kujurira, kandi umwunganizi we yamaze gutangaza ko azajuririra icyo gihano.
Yanditswe na Umutesi Josiane
