Nicki Minaj ari mu kanama nkemuramaka mu irushanwa ry’abanyamuziki n’abashoramari

Umuhanzikazi w’icyamamare Nicky Minaj ari mu kanama nkemuramaka kazatanga amanota mu irushanwa rya Million Dollar Pitch Competition, riri gutegurwa n’ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump ku bufatanye na U.S. Small Business Administration (SBA).

Iri rushanwa rizahuza ba rwiyemezamirimo batanu bazamurika imishinga yabo y’ubucuruzi, bahatanira igihembo kingana na miliyoni imwe y’amadolari, azagabanywa mu bazatsinda kugira ngo babashe guteza imbere ibikorwa byabo.

Iyi gahunda izayoborwa na Dean Cain, umukinnyi wa filime wamamaye cyane kubera gukina ari Superman, mu gihe Nicki Minaj azaba umwe mu bagize akanama nkemuramaka.

Umuyobozi wa SBA, Kelly Loeffler, yavuze ko iri rushanwa rizazana i Washington, D.C. umwuka w’ibiganiro by’ubucuruzi byo mu cyumba cy’inama (boardroom), binibutsa benshi gahunda ya televiziyo The Apprentice, yigeze kuyoborwa na Donald Trump.

Ba rwiyemezamirimo batanu bazahabwa umwanya wo gusobanura imishinga yabo imbere y’akanama nkemuramaka hanyuma hatoranywe abazahabwa igishoro cyo guteza imbere no kwagura ibikorwa byabo.

Nicki Minaj na we yagaragaje ko yishimiye kuba umwe mu bagize iri rushanwa. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko iki ari igikorwa gikomeye kandi ko yiteguye kugira uruhare muri gahunda y’ubuyobozi bwa Trump igamije gushyigikira imishinga mito.

Million Dollar Pitch Competition, igamije guha ba rwiyemezamirimo amahirwe yo kubona igishoro, guteza imbere imishinga yabo no kuyagura, ndetse ikaba inahuza abashoramari n’abantu bazwi mu myidagaduro.

Yanditswe na Umutesi Josiane