Umuraperi w’Umunya-Nigeria akaba n’Umwongereza, Dave, yatunguye abafana ubwo yakiraga umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Tems, ku rubyiniro mu iserukiramuco rya Leeds Festival, ryabaye ku wa 30 Kanama 2026.
Dave na Tems bafatanyije kuririmba indirimbo yabo “Raindance”, bituma abafana benshi bari bateraniye muri Bramham Park, muri West Yorkshire, bagaragaza ibyishimo byinshi.
Aba bahanzi bongeye guhurira ku rubyiniro nyuma y’iminsi icyenda gusa bari bamaze kuririmbana mu gitaramo cya Tems cyabereye i Londres.
Uru ruhurirane rwa Dave na Tems rwagaragaje ubusabane bwabo mu muziki, cyane ko “Raindance” ari indirimbo bombi bafatanyije kandi imaze kwamamara cyane.Ubwo Tems yazaga ku rubyiniro, abafana bakirije uyu muhanzi w’Umunya-Nigeria amashyi menshi, maze bombi bakomeza gutaramira hamwe, baririmba “Raindance”.
Abafana bakomeje kwishimira uyu mwanya wihariye, bavuga ko kuba Dave yarazanye Tems ku rubyiniro byatumye igitaramo cya Leeds kirushaho kuba umwihariko. Aba bahanzi bombi bakomeje kugaragaza ko ubufatanye bwabo mu muziki bushobora gukomeza kushimisha abafana hirya no hino.
Iki gitaramo cyabaye kimwe mu bihe by’ingenzi byaranze igitaramo cya Dave muri Leeds, aho ibihumbi by’abafana basangiriye umuziki n’ibyishimo n’aba bahanzi bombi.
Yanditswe na Umutesi Josiane
