Inama Nkuru y’Ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM), riri ku butegetsi muri Tanzania, yateranye ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026, iyobowe na Perezida wa Tanzania akaba n’Umuyobozi w’ iryo shyaka, Dr. Samia Suluhu Hassan, yafashe icyemezo cyo kwirukana mu banyamuryango baryo uwari Visi Perezida wa Tanzania, Ambasaderi Dr. Emmanuel Nchimbi.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro n’isuzuma ryakozwe n’inzego z’ishyaka ku kibazo cy’imyitwarire n’indangagaciro byari bimukikije.
Umunyamabanga Mukuru wa CCM, Dr. Asha-Rose Migiro, yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku cyicaro cy’ishyaka CCM i Lumumba, Dar es Salaam.
Dr. Migiro yavuze ko Komite Nkuru y’ishyaka yasesenguye amakuru yari ahari, maze isanga Nchimbi yararenze ku Itegeko Nshinga rya CCM ndetse n’amategeko n’amabwiriza bigenga ishyaka.
Yagize ati “Komite Nkuru yaganiriye ku kibazo cy’imyitwarire cyari gikurikiranyweho Emmanuel Nchimbi, kandi nyuma yo gusuzuma amakuru yose yari ahari, byagaragaye ko Itegeko Nshinga rya CCM n’amategeko yayo byarenzweho. Bityo Nchimbi yirukanwe mu banyamuryango.”
Kwirukanwa kwa Nchimbi mu ishyaka CCM kwaherekejwe no kumukura ku mwanya wa Visi Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania.
Nk’uko ibinyamakuru byo muri Tanzania byabyanditse, muri iyo nama kandi, Komite Nkuru ya CCM yemeje Deogratius Ndejembi nk’uwatoranyijwe ku mwanya wa Visi Perezida wa Tanzania.
Icyemezo cyo gushyira Ndejembi kuri uwo mwanya kije nyuma y’uko Nchimbi avuye ku mwanya wa Visi Perezida, ndetse n’icyemezo cyo kumwirukana mu banyamuryango ba CCM
.
Dr. Migiro yavuze ko ibyemezo byafashwe bigamije gukomeza kubahiriza amahame, amategeko, amabwiriza n’indangagaciro by’Ishyaka CCM.
Yanditswe na Ushindi Paul Balozi
