Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yatsindiye manda ya kabiri yo kuyobora igihugu, nyuma yo kubona amajwi angana na 60% y’ibyavuye mu matora yabaye ku wa 13 Kanama 2026.
Hichilema yari ahanganye n’abakandida 13, barimo Brian Mundubile wo mu ishyaka National Restoration Party for Unity and Progress (NRPUP) wamuguye mu ntege n’majwi 38%.
Komisiyo y’Amatora ya Zambia (ECZ) yatangaje Hichilema nk’uwatsinze amatora mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Kanama 2026. Iyi ntsinzi yamuhesheje manda y’imyaka itanu, kandi nta matora y’ijonjora azakenerwa kuko yarenze ku gipimo cya 50% cy’amajwi asabwa kugira ngo umukandida atsinde mu cyiciro cya mbere.
Ikinyamakuru Trt Africa News cyanditse ko Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora ya Zambia, Mwangala Zaloumis, yavuze ko Hichilema yari yatsinze ku buryo amajwi yari asigaye kubarurwa mu biro by’itora byatoranyijwe byo mu turere dutanu gusa, muri 226 tugize igihugu, atashoboraga kugira ingaruka ku musaruro wa nyuma w’amatora.
Nyuma gato y’uko Zaloumis atangaje Hichilema nk’uwatsinze amatora, Perezida wa Zambia yashimiye Abanya-Zambia ku cyizere bongeye kumugirira. Mu butumwa yashyize kuri Facebook, yagize ati: “Murakoze Zambia. Twishimiye cyane icyizere mwashyize mu maboko yacu, cyo kuyobora umwanya ukomeye w’ubuyobozi bw’igihugu cyacu no kongera kuba umugaragu wanyu.”
Hichilema kandi yashimiye n’abaturage batamutoye, abasaba ko bakomeza gufatanya mu kubaka igihugu agira ati: “Turabumva, kandi tuzakomeza kubakorera.”
Mu murwa mukuru Lusaka, abaturage bari batangiye kwizihiza intsinzi ya Hichilema na mbere y’uko ibisubizo bya nyuma bitangazwa. Nyuma y’itangazwa ry’intsinzi ye, ibirori byakomeje mu mihanda, aho abantu b’ingeri zitandukanye basohokaga mu byishimo, nubwo hari mu masaha ya kare kandi hakonje.
Umuyobozi w’ishyaka United Party for National Development (UPND) riri ku butegetsi kandi rishyigikiye Hichilema, Collins Maoma yavuze ko Abanya-Zambia bongeye kugaragaza icyizere bafitiye ubuyobozi bwe.
Ati “Bwana Perezida, turagusaba gukomeza kuba umuyobozi mwiza w’iki gihugu nk’uko usanzwe ubikora. Abaturage ba Zambia bongeye kugaragaza icyizere bafite ku buyobozi bwawe.”
Iyi ni manda ya kabiri ya Hichilema nyuma yo gotorwa 2021, ubwo yatsindaga uwari Perezida icyo gihe, Edgar Lungu. Muri manda ye ya mbere, ubuyobozi bwe bwibanze ku kuvugurura ubukungu, kuvugurura umwenda w’igihugu no gukurura ishoramari, cyane cyane mu bucukuzi bw’umuringa.
Muri manda ye ya kabiri, Hichilema ahanganye n’ibibazo birimo gukomeza kuzamura ubukungu, kongera imirimo no guteza imbere ubucukuzi bw’umuringa, kimwe mu byinjiriza Zambia amafaranga menshi. Guverinoma ye kandi irashaka kongera umusaruro w’umuringa ku rwego rwo hejuru mu myaka iri imbere.
Umwanditsi: Paul Ushindi Balozi
