Bugesera: Hamenwe litiro 960 z’inzoga n’ibyakoreshwaga mu kuzikora byarengeje igihe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, ku bufatanye na Komite Ngenzuzi ya Rwanda FDA ndetse n’inzego z’umutekano, bwangije inzoga n’ibikoresho bitujuje ubuziranenge byakoreshwaga n’uruganda Sky Drop Industries Ltd, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatatu, kiyobowe na Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Bugesera Umwali Angelique. Hamenwe litiro 960 z’ibisukika, hanangizwa ibinyabutabire bitandukanye birimo ‘flavours’ (ibihumura byifashishwa mu gukora inzoga) byarengeje igihe, amasukari yarangije igihe ndetse na ‘poudres’ (ifu zikoreshwa mu nganda) zarengeje igihe.

Ubwo yatangizaga iki gikorwa, Visi Meya Umwali yavuze ko kigamije kurinda ubuzima bw’abaturage no gukumira ko ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge byagera ku isoko.

Yagize ati: “Iki gikorwa cyaduhurije hano ni ukwica no kwangiriza ibikoresho ndetse n’amasukari byarengeje igihe. Ibyo turimo kwangiriza aha ni ibisukika, naho ibidasukika turabipakira mu modoka kandi dufite ababiherekeza kugira ngo bijyanwe mu kimoteri cya Nduba.”

Abayobozi ba Rwanda FDA bagaragaje ko gukurikirana inganda n’ahakorerwa ibiribwa n’ibinyobwa ari kimwe mu bikorwa bihoraho bigamije kurengera ubuzima bw’abaguzi no gukumira ikwirakwira ry’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Mu ntangiriro zuyu mwaka kandi, Akarere ka Bugesera kabaye kamwe mu twibasiwe n’ingaruka z’inzoga zitemewe, aho uburozi bukekwa kuba bwari bukomoka ku nzoga bwateye ipfu n’uburwayi mu Murenge wa Ngeruka bituma inzego z’ubuzima, iz’umutekano na Rwanda FDA zongera ubukangurambaga n’igenzura ry’inzoga zicuruzwa.

Mu gihugu hose, ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge gikomeje kwitabwaho n’inzego zibishinzwe. Raporo ya Rwanda FDA igaragaza ko hagati ya Ukwakira 2024 na Werurwe 2025, ubugenzuzi bwakozwe bwafashe litiro 60,176 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zakozwe mu nganda zitari zemewe n’amategeko, ndetse hagaragazwa ko hari n’izindi nganda zafatanywe ibikorwa binyuranyije n’amabwiriza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwasabye abakora ubucuruzi n’inganda kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibiribwa n’ibinyobwa, bunihanangiriza abazafatwa bacuruza cyangwa bakora ibicuruzwa byangiza ubuzima bw’abaturage ko bazakurikiranwa n’amategeko.

Iki gikorwa kiri mu murongo wa gahunda za Leta zigamije gukaza ubugenzuzi bw’ibicuruzwa no kurengera ubuzima bw’abaturage binyuze mu gukumira no kurandura ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ku isoko.

Umwanditsi: Fils Uwonasabyimana

Umwanditsi: Fils Uwonasabyimana