Nyamagabe: Inzego z’ubuyobozi n’umutekano zasabye abaturage gufatanya mu kurwanya ibyaha

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bufatanyije n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’Igihugu n’izindi nzego, bwakanguriye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha, kubungabunga ibidukikije no gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’iterambere.

Ubu bukangurambaga bwabaye ku wa 8 Nyakanga 2026, bwari buyobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, wari kumwe n’abayobozi b’Ingabo na Polisi, bwabereye mu Murenge wa Kitabi, bugamije gushimangira ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere kandi ko ugomba kubungabungwa n’abaturage ubwabo bafatanyije n’inzego zibishinzwe.

Guverineri Alice Kayitesi yavuze ko kubaka umutekano urambye bisaba ubufatanye bwa buri muturage n’inzego z’ubuyobozi. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku bikorwa byose bishobora guhungabanya umutekano, anabashishikariza kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere. Yanagarutse ku kamaro ko kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko Ishyamba rya Nyungwe, asaba abaturage kwitwararika muri iki gihe cy’impeshyi kuko rikunze kwibasirwa n’inkongi z’umuriro.

Ishuri ry’ubuyobozi ryagarutsweho mu gukemura ibibazo by’abaturage

Alice Kayitesi uyobora Intara y’Amajyepfo yasabye abaturage ubufatanye mu kwirindira amutekano

Mu biganiro byahuje ubuyobozi n’abahagarariye abaturage, hibanzwe ku kamaro k’Ishuri ry’Ubuyobozi mu gushyira umuturage ku isonga.

Guverineri Kayitesi yavuze ko gukomeza kwegera abaturage no kubatega amatwi bifasha kumenya ibibazo bibugarije, bityo inzego zibishinzwe zigafatanya n’abaturage kubishakira ibisubizo birambye.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Brigadier General J. Majyambere, yavuze ko umutekano utagomba gufatwa nk’inshingano z’Ingabo na Polisi gusa, ahubwo ko buri muturage agomba kuwugiramo uruhare.

Yasabye abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano, batanga amakuru ku gihe ku bantu cyangwa ibikorwa bashobora gukeka ko byahungabanya amahoro n’umutekano. Polisi Yasabye Gukumira Ibyaha Mbere Y’uko Biba.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyamagabe, SSP M. Muhire, yibukije abaturage ko uruhare rwabo ari ingenzi mu gukumira ibyaha birimo gucuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, gukubita no gukomeretsa ndetse n’amakimbirane yo mu miryango.

Yagaragaje ko gukomeza ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano ari imwe mu nzira zifasha kugabanya ibyaha no kubaka umutekano urambye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abaturage kwirinda ibikorwa byose bishobora guteza inkongi z’umuriro, cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi.

Yaboneyeho no kubasaba gutanga amakuru ku bantu bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko birimo gutwika amakara mu buryo butemewe cyangwa ubuvumvu bukorwa hadakurikijwe amabwiriza, agaragaza ko amakuru atangwa hakiri kare afasha gukumira ibyaha mbere y’uko bigira ingaruka.

Abaturage bo mu Murenge wa Kitabi bavuga ko bishimiye uru ruzinduko rw’abayobozi, bavuga ko rubafasha kumva ko ubuyobozi bubari hafi kandi bwiteguye kumva ibitekerezo n’ibibazo byabo. Umwe muri bo, Dukundane Marie Jeanne, yavuze ko kwegerwa n’abayobozi bituma ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’ubuyobozi burushaho gukomera, bikabafasha gufatanya mu kubungabunga umutekano n’iterambere.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bwashimangiye ko gukomeza kwegera abaturage no kubashishikariza kugira uruhare mu bibakorerwa ari imwe mu ngamba zo gukomeza kubaka umutekano, kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Bwavuze ko ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano n’abaturage bukomeje kuba umusingi ukomeye mu gukumira ibyaha no kubaka iterambere rirambye mu Ntara y’Amajyepfo.

Umwanditsi: Marie Jeanne Musabyemungu