Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ibyaha, isaba abaturage kurushaho kugira uruhare mu gucunga umutekano no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 10 Kamena 2026, guhera saa munani z’amanywa, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi, Umuhuzabikorwa wa Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse n’Umuyobozi w’Umurenge wa Musambira.
Ubukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “Muturarwanda, fata iya mbere mu gukumira ibyaha birimo ubujura bw’amatungo n’imyaka, gusambanya abana, ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Ntabe ari jye urebera abakora ibinyuranyije n’amategeko ngo nceceke, kuko nasobanukiwe ko gucunga umutekano ari inshingano rusange.”
Mu butumwa bwatangiwe muri iki gikorwa, abayobozi bashimiye abaturage bo mu Murenge wa Musambira uruhare bakomeje kugira mu kubungabunga umutekano, binyuze mu gukora amarondo, gutangira amakuru ku gihe no gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano.
Bagaragaje ko ubu bufatanye bwagize uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha no kubaka umutekano urambye, bashimangira ko umutekano ari inkingi y’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Abaturage kandi basabwe gukomeza kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, birinda ibikorwa byose bishobora guhungabanya ituze n’umutekano by’abaturage, ndetse bagakomeza gufatanya na Polisi, RIB, inzego z’ibanze n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa banenze abantu bakomeje kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko birimo ubujura, ihohoterwa n’ibindi byaha bitandukanye, babibutsa ko amategeko azakomeza gukurikizwa ku muntu wese uzafatwa akora ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage.
Basabye abaturage kudaceceka igihe babonye cyangwa bafite amakuru ku byaha, ahubwo bakihutira kuyageza ku nzego zibishinzwe kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye hakiri kare.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano bukomeje gutanga umusaruro mu gukumira ibyaha, ikibutsa ko umutekano ari inshingano za buri wese kandi ko kubungabunga ituze ry’igihugu bisaba uruhare rwa buri muturage.
Umwanditsi: Cyiza Theogene
