Abanyeshuri 16 bapfuye mu gihe abandi 79 bakomerekeye mu nkongi y’umuriro yibasiye icumbi cy’ishuri ry’abakobwa rya Utumishi Academy riherereye i Gilgil mu Ntara ya Nakuru muri Kenya, mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane.
Minisitiri w’Uburezi muri Kenya, Julius Migos Ogamba, yatangaje ko abandi banyeshuri 79 bakomerekeye muri uwo muriro. Yavuze kandi ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyawuteje ndetse niba amabwiriza yo kwirinda inkongi z’umuriro mu mashuri yarubahirijwe.
Nk’uko Polisi ya Kenya yabitangaje, iyi nkongi yadutse mu masaha y’ijoro ihitana abanyeshuri , mu gihe abandi bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Rift Valley, Masoud Munyi, yavuze ko inzego z’umutekano n’iz’ubutabazi zahise zitabara kugira ngo zizimye umuriro ndetse zinakure abanyeshuri mu kaga.
Iyi mpanuka yateje ubwoba n’agahinda gakomeye mu babyeyi, abarimu ndetse n’abaturage bari bateraniye hanze y’iri shuri bashaka kumenya amakuru y’abana babo.
Raporo z’ibanze zigaragaza ko umuriro watangiye ahagana saa saba z’ijoro, nubwo Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge muri Kenya watangaje ko amakuru y’iyi nkongi yatanzwe ku mugaragaro ahagana saa cyenda n’igice za mu gitondo.
Croix-Rouge Kenya yavuze ko inzego z’ubutabazi zahise zihagera kugira ngo zizimye umuriro ndetse zinatabare abanyeshuri bari bagizweho ingaruka n’iyi nkongi.
Mu itangazo ryayo, Croix-Rouge Kenya yagize iti: “Abakozi bacu batanga ubutabazi bw’ibanze bwihuse, abatwara abarwayi mu modoka z’imbangukiragutabara ndetse n’inzobere zacu zitanga ubufasha bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe, bari aho byabereye bafasha abanyeshuri bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.”
Uyu muryango kandi watangaje ko inzobere mu gufasha abafite ihungabana zamaze kugera ku ishuri kugira ngo zunganire abanyeshuri, ababyeyi n’abarimu batewe ihungabana n’iyi nkongi y’umuriro.
Nyuma y’iyi mpanuka, abapolisi hamwe n’abagenzacyaha bo mu Ishami rishinzwe Ubugenzacyaha muri Kenya (DCI) bahise boherezwa kuri iri shuri kugira ngo hatangire iperereza ku cyateye iyi nkongi.
Inkuru dukesha ibinyamakuru byo muri Kenya birimo Citizen Digital byatangaje ko Kugeza ubu, icyateye umuriro ntikiramenyekana, mu gihe ubuyobozi bwa Kenya bwatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyawuteye ndetse hanarebwe niba hari uburangare bwabayeho.
Ishuri rya Utumishi ni ishuri rya Leta ricungwa kandi rigaterwa inkunga n’Ishami rya Polisi ya Kenya. Ryigamo abanyeshuri barenga 800, aho benshi muri bo ari abana b’abapolisi.
Inkongi z’umuriro mu mashuri araramo abanyeshuri zikunze kugaragara muri Kenya. Zimwe muri zo zagiye ziterwa no gutwika ku bushake, mu gihe izindi zaterwaga n’ibibazo by’amashanyarazi.
Mu mwaka wa 2001, abanyeshuri 67 bapfiriye mu nkongi yibasiye icumbi ry’ishuri mu Ntara ya Machakos, mu mpanuka yabaye mbi kurusha izindi mu mateka ya vuba ya Kenya.
Mu mwaka wa 2024 na bwo, abanyeshuri 21 bahiriye mu muriro wabereye ku ishuri ryo hagati muri Kenya, bituma Perezida William Ruto atangaza icyunamo cy’iminsi itatu.
Mu 2017 kandi, abanyeshuri 10 bapfiriye mu nkongi yibasiye ishuri ryo mu mujyi wa Nairobi, aho umwe mu banyeshuri yashinjwe kugira uruhare muri uwo muriro.
Abaturage ba Kenya bakomeje gusaba ko umutekano mu mashuri ucungwa neza, cyane cyane mu mashuri acumbikira abanyeshuri, hagamijwe kwirinda ko hakomeza kuba impanuka nk’izi zihitana ubuzima bw’abana benshi.

Umwanditsi: Ushindi Paul Balozi
