Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko igihugu cye kiri gufata ingamba zihamye zigamije guteza imbere urwego rw’inganda zikora imiti, n’ibindi bikoresho byo kwa muganga, hagamijwe kongera icyizere ku rwego mpuzamahanga ibikorerwa muri Kenya.
Ibi yabigarutseho, ubwo yari mu nama yateguwe ku guteza imbere uburyo bwo kubona imiti no kuyikorera muri Afurika (AIM2030) yabaye ku wa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2026.
Yagize ati: “Dufite gahunda ihamye yo guteza imbere inganda zikora imiti no gukomeza kubaka ubushobozi bw’inzego zishinzwe kugenzura ubuziranenge.”
Perezida Ruto yasobanuye ko muri iyo gahunda harimo kongerera ubushobozi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti kugira ngo kigere ku rwego rwa gatatu rwemezwa na World Health Organization (WHO).
Ati: “Ibi bizatuma ibicuruzwa bikorerwa muri Kenya birushaho kwizerwa ku rwego mpuzamahanga haba mu bwiza, umutekano no mu mikorere yabyo.”
Yanavuze kandi ko Kenya ifite intego yo kuba igicumbi cy’akarere mu gukora imiti no guteza imbere udushya mu rwego rw’ubuzima.
Yagize ati: “Turifuza ko Kenya iba ihuriro ry’akarere mu gukora imiti, guteza imbere udushya mu by’ubuzima no mu itangwa ry’ibikoresho byo kwa muganga ku masoko ya Kenya n’aya Afurika muri rusange.”
Yagaragaje ko uwo mugambi ushingiye ku mwanya wa Kenya nk’irembo ry’Afurika y’Iburasirazuba rifite ubukungu buri kuzamuka ku muvuduko mwinshi, isoko rikomeje kwaguka, uburyo bwiza bw’ubwikorezi ndetse n’ishoramari rikomeje gutera imbere.
Ati: “Kenya ifite amahirwe akomeye ayishyira mu mwanya mwiza wo kuba igicumbi cy’ubucuruzi n’inganda mu karere.”
Yanahamagariye za Guverinoma zo muri Afurika gushyira mu bikorwa byuzuye imyanzuro ijyanye no guhuza amategeko agenga ubuziranenge, kwagura amasoko rusange no guteza imbere politiki z’inganda.
Ati: “Afurika ikwiye gukoresha neza ubushobozi ifite mu rwego rw’inganda binyuze mu bufatanye no gushyira mu bikorwa ingamba zihuriweho.”
Ni mu gihe, Inama y’ikorwa rya Afurika rishinzwe guteza imbere uburyo bwo kubona imiti no kuyikorera muri Afurika (AIM203 igamije guteza imbere uburyo bwo kubona imiti no gushyigikira ibikorerwa imbere muri Afurika, hagamijwe kugabanya ibitumizwa mu mahanga no kongera ubushobozi bw’inganda zo mu bihugu bya Afurika mu rwego rw’ubuzima.
