Rwanda Premier League yahannye abakinnyi babiri bazira imyitwarire idahwitse

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwafatiye ibihano abakinnyi babiri bakinira Etincelles FC na APR FC, nyuma y’ibikorwa byabagaragayeho mu mukino w’umunsi wa 27 wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2026.

Abahanwe ni Gédéon Ndonga Bivula wa Etincelles FC na Daouda Yussif Seidu wa APR FC. Ndonga yaciwe amande y’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe Seidu yaciwe ibihumbi 100, bazira kurenga ku mabwiriza agenga imyitwarire mu irushanwa.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa shampiyona, aba bakinnyi bombi bakoze ibikorwa byabangamiye itangira ry’umukino. Bagaragaye batinda kwinjira mu kibuga igihe amakipe yasohokaga mu rwambariro, ibintu bifatwa nko gukereza umukino no kutubahiriza amabwiriza agenga irushanwa.

By’umwihariko, Gédéon Ndonga yagaragaye yasize ibintu bisa n’ifu mu mutwe mu ruhame, igikorwa cyateje impaka mu bakurikirana umupira w’amaguru. Ubuyobozi bwa shampiyona bwavuze ko imyitwarire nk’iyo itari iya kinyamwuga kandi ishobora guteza urujijo, cyane cyane mu bijyanye n’imihango itemewe muri siporo.

Rwanda Premier League yashimangiye ko itazihanganira imyitwarire iyo ari yo yose ishobora gutesha agaciro irushanwa cyangwa gutinza imigendekere y’imikino. Yongeyeho ko intego ari uguteza imbere ubunyamwuga no kubaka isura nziza ya shampiyona, cyane cyane muri iki gihe iri kugana ku musozo aho guhatanira igikombe no kwirinda kumanuka mu cyiciro cya kabiri birimo gufata indi ntera.