Umuyaga ukomeye wibasiye inkombe z’iburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa mbere, uzana urubura rwinshi rwaciye agahigo mu mateka, bituma ubuzima bwa miliyoni z’abantu buhungabana ndetse ibihumbi by’ingendo z’indege bihagarikwa.
Mu bice bimwe bya Rhode Island na Massachusetts, haguye urubura rungana hafi na santimetero 94, mu gihe muri Central Park ya New York City haguye urubura rurenga santimetero 48, nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (National Weather Service).
Ikigo cya leta ya New York gishinzwe umutekano cyaburiye abaturage ko ingendo ziri hafi yo kudashoboka na gato muri iyo leta.
Inzu n’ibigo by’ubucuruzi birenga 600,000 ku nkombe z’iburasirazuba byabuze amashanyarazi, aho New Jersey na Massachusetts ari zo zagizweho ingaruka zikomeye kurusha izindi.
Impanuro zo kwirinda inkubi y’urubura (winter storm warnings) zageze henshi kuva muri North Carolina kugera mu majyaruguru ya Maine, ndetse no mu bice bimwe byo mu burasirazuba bwa Canada.
