Kwibuka30: Uko Mukanubaha yavuye mu maboko y’Urupfu

Mu ijoro ryo Kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro, Yvonne Mukanubaha yasobanuye inzira y’umusaraba banyuze kuva ahahoze ETO [ubu ni muri IPRC Kigali] kugera I Nyanza ya Kicukiro.

Ubuhamya bwa Mukanubaha yabutanze tariki ya 11 Mata 2024, mu Ijoro ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza ya Kicukiro, aho abari bahungiye muri ETO batereranwe n’ingabo zari iza [ MINUAR] bikarangira bagiye kwicirwa ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro.

Mukanubaha yavuze ko Jenoside iba yari afite imyaka 25 ubwo yajyanwaga ku musozi wa Kicukiro akuwe muri ETO. Ati “Twageze Kicukiro Centre baratuzamukana, bagenda badukuramo umwe umwe bamwica bati; “uri uwo kwa kanaka” ngo kuko twari dushorewe n’abantu twari duturanye. Nibuka ko bateye Musaza wanjye icyuma mu mugongo. Icyo gihe nagiye kukimukuramo, abari badushoreye bantuka kuri mama ndetse bankubita ikibatiri cy’umuhoro. Nari mpetse umwana gusa nakomeje kuzamuka ari ko abicanyi nabo bakomeza gukuramo umwe umwe bamwica kugeza tugejejwe hano i Nyanza.”

Mukanubaha akomeza avuga ko bageze i Nyanza, bahasanze abajandarume n’Interahamwe ziri buri hamwe. Ati “Twari nk’ibihumbi 2000 cyangwa 3000. Icyo gihe batangiye gutera gerenade, njyewe narahageze, nkimara kururutsa umwana nari mpetse bahise bandasa mu mugongo no ku kibuno, mpita nikubita hasi.

Akomeza avuga ko bakomeje guterwamo gerenade ari na ko baraswamo gusa. Ati “Ubwo njyewe nikubise hasi, bityo abantu bose barashwe bakangwa hejuru ari nako abantu bakomeza kuboroga. Bigeze nka saa tatu z’ijoro nibwo abasirikare n’abajandarume baje kugenda hasigara Interahamwe zifite amashoka, imihoro, ziza zitema buri wese ukivuga. Byageze saa sita bakiri aho bakajya bahamagara bati “runaka, runaka nawe uracyahumeka, ubwo abari bagiye baraswa bose batarashiramo umwuka bagendaga bahamagara ngo ni baze babahorahoze.”

Mukanubaha yakomeje agira ati “Byageze nka saa sita z’ijoro mbona igitara kimuritse hejuru mu kirere noneho kubera imibiri yari yangiyeho ari myinshi numva ikinya mu kaguru. Natangiye kwikuraho imibiri nkajya nyishyira ku ruhande kugira ngo nzamure ukuguru.”

Mukanubaha yabaye akizamura akaguru hahita haza Interahamwe ije kureba umuntu uzamuye ukuguru, nawe ahita afunga umwuka bahita bafata umwana yari afite bamutema ukuboko, bamushyira hasi baziko apfuye. Ati “Bwarinze bucya bagihari, Nyaza yari yuzuye amaraso kuko nanjye nari ndyamye mu maraso, umubiri wose wuzuye amaraso. Interahamwe zaragarukaga, twazibona tukihisha mu mibiri yari iri aho.”

Mukanubaha akeka ko yahamaze nk’iminsi itanu. Ati “nyuma y’iminsi haje umukecuru, tumusaba ko yatujyana iwe nawe ati nimuze mbajyanye. Twaragiye tukihagera nijoro aduha amazi arimo soya, ateka n’ibishyimbo bidahiye neza, ashyiramo n’ibisusa.”

Akomeza avuga ko mu rugo rw’uwo mukecuru bahamaze igihe gito bagatabarwa n’Ingabo z’inkotanyi za RPF zikabaha imiti ibomora ibisebe ndetse zigakomeza zirwana zibajyana ku Irebero. Ati “Na ho ntabwo byari byoroshye kuko bahandasiye. Ubu mfite ibikomere bya gerenade.”

Asoza ubuhamya bwe, yavuze ko bavuye ku Irebero berekeza kuri CND, bahava berekeza i Kabuye, bava i Kabuye berekeza i Byumba.

Mukanubaha ati “Ntibyari byroroshye gusa ndashimira Inkotanyi.”

Mukanubaha ashimira Inkotanyi zamukuye mu maboko y’urupfu

 Kugeza ubu, Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ruruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 105000, irimo abishwe bakuwe muri ETO ndetse n’abari bakuwe mu bindi bice.