U Rwanda na Amerika byasinye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubuzima

Ku wa Gatanu, tariki 5 Ukuboza, U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, afite agaciro ka miliyoni 228 z’amadolari, angana na miliyari 332 z’amafaranga.

Umuvugizi wa leta y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije kuri X yavuze ko ubu bufatanye bwatangajwe ari “igihe gishya” mu bufatanye mu by’ubuzima hagati y’u Rwanda na Amerika.

Yakome avuga ko ayo masezerano yabareye i Washington D.C yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe ku ruhande rw’u Rwanda, na ho ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari Jeremy Lewin, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubufasha mpuzamahanga, Ibikorwa by’Ubutabazi n’Ubwisanzure bw’ukwemera.

Nk’uko itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ribivuga, binyuze muri ubu bufatanye, hafatanyijwe n’Inteko Ishinga Amategeko, Amerika itegnya gutanga miliyoni 158$ mu myaka itanu iri imbere, mu gushyigikira ingufu z’u Rwanda mu guhangana na Virusi itera SIDA, malaria n’izindi ndwara zandura no kongera imbaraga mu gukurikirana indwara no kwitegura kwihutira kugenzura ibyorezo bishobora kwaduka.

Ni mu gihe u Rwanda na rwo ruteganya kongera agera kuri miliyoni 70$ ku mafaranga rushyira mu rwego rw’ubuzima, kugira ngo irusheho guteza imbere urwego rw’ubuzima, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizagenda zigabanya inkunga yazo buhoro buhoro mu myaka iri imbere.

Iri tangazo rikomeza rigira riti: “Ubufatanye kandi buzafasha guteza imbere inyungu z’ubucuruzi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda no muri Afurika muri rusange. Urugero, aya masezerano yubakiye ku mafaranga Amerika yahaye Zipline International Inc. mu Ugushyingo 2025 agamije gushyigikira kubaka ikoranabuhanga rigezweho ryakorewe muri Amerika ryifashishwa mu kugemura imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi bikenerwa kugira ngo habungabungwe ubuzima.”

“U Rwanda, nk’igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye kandi kigakoresha ikoranabuhanga rya Ziplne, ni rwo ruzaba rushinzwe gukoresha no kubungabunga urwo rwego rushya rw’itangwa ry’ibikoresho by’ubutabazi hifashishijwe ikoranabuhanga, ryubatswe ku nkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Byongeye kandi, aya masezerano arimo inkunga ya $10 miliyoni azahabwa ikigo cy’ikoranabuhanga cya Amerika, Ginkgo Bioworks, kugira ngo gishobore kwagura ibikorwa byacyo byo gukurikirana ibyorezo mu Rwanda, bikazatuma hashyirwaho uburyo bwa “biothreat radar” bugamije kumenya no gucunga ibyago by’indwara zishobora kwaduka mu karere kose.

Aya masezerano kandi anagaragaza ubundi buryo bw’ubufatanye mu nzego z’ubuzima u Rwanda rukeneyemo ishoramari n’ubufatanye n’abikorera bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, burimo gukora imiti igezweho yo kuvura agakoko gatera SIDA, ndetse no gukoresha ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge bw’ubukorano (AI) mu buvuzi.