Umuhanzi w’umunyarwanda Niyo Bosco, wamamaye mu ndirimbo zakunzwe nka Ubugenza Ute, Ibanga na Seka n’izindi, yagaragaje urugendo rudasanzwe rw’ubuzima bwe mu kiganiro yagiranye na One on One, aho yagarutse ku rukundo, umuziki, n’inzira y’ubuzima yanyuzemo, by’umwihariko kubera ubumuga bwo kutabona, yemeza ko byatumye amenya ko Imana ibaho.
Nyuma yo kwambika impeta umukunzi we, Niyo Bosco yavuze ko ari intambwe isanzwe ku musore ufite intego mu buzima.
Yagize ati: “Ubuzima butangirira ku kuvuka, tugakura, tugashinga umuryango, hanyuma tukazapfa. Gushaka ni kimwe mu bice by’ingenzi mu buzima bw’umuntu. Ibyo nkora uyu munsi bizagirira akamaro n’abana nzabyara.”

Niyo Bosco aherutse kwambika impeta umukunzi we witwa Mukamisha Irene
Yongeyeho ko kwambika impeta atari ikibazo kuri we, ahubwo byari urugendo rusanzwe.
Ati: “Byari byoroshye kuko ni intambwe nari ngezeho. Nta cyari kumbuza kuyitera.”
Ku bijyanye n’ubuzima bwe, Niyo Bosco yavuze ko ubumuga bwo kutabona bwamuhinduriye uburyo abona isi n’ubuzima.
Ati: “Ubumuga bwo kutabona bwanyigishije ko Imana ibaho. Bwanyigishije kudacika intege no kutirara. Mfite abantu benshi bankunda, banshyigikiye, kandi banyitaho, ibyo byose binyereka ko Imana iriho kandi ikora.”
Yavuze kandi ko ibigeragezo yanyuzemo byamubereye isoko y’imbaraga.
Ati: “Nanyuze mu byiza n’ibibi, ariko ibyo byose byaranyubatse. Byatumye menya ko gucika intege ntacyo byamarira umuntu.”
Mu muziki, Niyo Bosco asanzwe azwi nk’umwanditsi w’indirimbo w’umuhanga, ku buryo benshi bamwita “music machine” bitewe n’ubushobozi afite bwo guhanga.
Ati: “Nkunda kwandika indirimbo. Mfite ubushobozi bwo kwandika nibura 15 mu cyumweru, z’abahanzi batandukanye. Nta zanjye zirimo, ariko zose zishingiye ku mpano yanjye n’ubutumwa bushimangira ubuzima.”
Yasobanuye kandi impamvu abahanzi bakwiye gusangira impano yo kwandikirana indirimbo batabifata nk’ihangana.
Ati: “Ni imyumvire ikwiye guhinduka. Ku isi hose abahanzi barandikirana, bakabishimirwa. Ni akazi gasanzwe, ntibikwiye gufatwa nk’isubiranamo cyangwa ishyari.”
Niyo Bosco akomeje kwigaragaza nk’umuhanzi ufite ubutumwa bufatika, ufite icyerekezo, n’ubushobozi bwo guhanga ibihangano bifite ireme, byose bishingiye ku mpano n’ubuzima bwe bwihariye bwamwigishije kwihangana no kwizera Imana.
