OIP-1.jpg

Nyamagabe: Abahinzi bibukijwe ko kuhira ibihingwa bidasaba gukoresha imashini gusa

Minisitiri w´ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe yasabye abahinzi guhindura imyumvire, bakareka kwibwira ko kuhira imyaka bisaba gusa gukoresha imashini.

Ibi yabigarutseho, ubwo bari mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa wabereye mu karere ka Nyamagabe kuwa 24 ukwakira 2025.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Dr.Cyubahiro yavuze ko hari amazi menshi atitabwaho, nyamara nayo bayabungabunze neza yabafasha , cyane cyane ku bahinga mu bishanga no mu misozi, aho batakenera imashini zibafasha kuyakurura.

Yagize ati: “Kuhira ntibisaba gukoresha imashini. Hari amazi menshi atemba tudaha agaciro kandi ashobora kudufasha. Kuki umuntu ufite amaboko atacukura icyobo ngo atege amazi y’imvura, akazayakoresha mu gihe cy’izuba? Nubwo yaba ari ku misozi, ayo mazi yafasha cyane cyane abahinga imboga kurwanya ikibazo cy’igwingira.”

Dr Mark Cyubahiro Bagabe yabwiye abaturage ko imashini atarizo zuhira gusa

Yanibukije abaturage ko Leta ikomeje gushyigikira abahinzi, ibaha nkunganire mu bikorwa byo kuhira no kongera umusaruro, ariko ko na bo ubwabo bakwiye kwitabira ibikorwa bifatika byo kubyaza umusaruro amahirwe ari hafi yabo.

Ubushakashatsi bwa Karindwi ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV7) bwerekanye ko Akarere ka Nyamagabe gafite ubukene buri ku gipimo cya 51.4%, kakaba ari nako kaza imbere mu gihugu mu kugira abaturage bakennye cyane.

Bamwe mu batuye muri ako karere bavuga ko kimwe mu bitera ubu bukene ari ubutaka busharira, ifumbire nkeya, ndetse n’ubutaka buto batabasha no kuhira, bigatuma umusaruro uba muke. Ibi byatumye umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa wizihirizwa muri ako karere, hagamijwe gushishikariza abaturage kongera umusaruro no guteza imbere imirire myiza.

Mutabazi Jean Baptiste, umuhinzi wo mu Murenge wa Kaduha, avuga ko kuba bafite ubutaka buto kandi busharira ari imwe mu mbogamizi zikomeye zidindiza ubuhinzi bwabo.

Ati: “Ntabutaka buhagije dufite, n’ubuhari burasharira. Ibyo bituma duhinga ntitweze, ariko ikibazo gikomeye kurushaho ni uko kubona uburyo bwo kuhira imyaka nabyo bikiri imbogamizi.”

Mukakarisa Speciose, utuye mu Murenge wa Cyanika, ni umwe mu bahinzi bibumbiye muri koperative yuhira imboga n’imbuto. Avuga ko imbogamizi ikomeye bafite ari uko badafite imashini n’ibikoresho biborohereza kuhira imyaka, bigatuma umusaruro uba muke by’umwihariko mu gihe cy’izuba.

Ati: “Imiterere y’ahantu dutuye iradukomerera. Ubutaka bwacu burasaba ubuhinzi bwita ku butumburuke, kandi mu gihe cy’izuba tuba dukeneye ibikoresho byo kuhira ariko ntitubibone.

Mukakarisa Speciose

Yakomeje agira ati: “Ibyo byose bikemutse, twabasha kweza tukabona umusaruro uhagije kandi tugasagurira amasoko.”

Uyu munsi mpuzamahanga w’ibiribwa wasize kandi hagaburiwe abana bo mu mashuri abanza n’amarerero yo muri aka karere, hagamijwe kurwanya ubukene n’igwingira.

Uyu mwaka, umunsi wizihijwe ufite insanganyamatsiko igira iti: “Duhuze imbaraga, duteze imbere imirire myiza n’ejo heza.”

Nubwo Akarere ka Nyamagabe kaza ku isonga mu bukene, abaturage bagaragaza ko biteguye gufatanya n’ubuyobozi mu gushaka ibisubizo. Ibi barimo kubikora bifashishije inkunga bahawe igizwe n’amatungo magufi n’ibiti by’imbuto, bigamije kubongerera umusaruro no kubafasha kubona indyo yuzuye.

Muri ibyo bikorwa, hatanzwe inka 7 muri 900 ziteganyijwe gukwirakwizwa, ihene 18 muri 40 zizahabwa imiryango itishoboye, ndetse n’inkoko 200 muri 680 ziteganyijwe, aho buri muryango wahawe inkoko 20. Hanatewe kandi ibiti 100 by’imbuto ziribwa mu rwego rwo gutangira gahunda yo gutera ibiti 5,000 muri rusange.

Abana bo mu mashuri abanza n’amarerero yo muri Nyamagabe, bagaburiwe ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads