OIP-1.jpg

Shampiyona y’Isi y’Amagare: Gery Célia yegukanye isiganwa ry’abakobwa batarengeje imyaka 23

Gery Célia wo mu Bufaransa yegukanye intsinzi muri ‘road race’ ya Shampiyona y’Isi y’amagare mu gice cy’abagore batarengeje imyaka 23 yari ikinwe ku nshuro ya mbere, ahita yambikwa umwambaro w’amabara y’umukororombya.

Gery w’imyaka 19 yatsindiye Viktória Chladaňová wo muri Slovakia mu gace ka nyuma k’isiganwa, nyuma y’uko bombi basize Marion Bunel wari ubakurikiye ku kirometero cya nyuma.

Gery yegukanye umudali wa zahabu ahesha ishema u Bufaransa akoresheje amasaha atatu n’amasegonda 26, mu gihe Viktória Chladaňová yahawe umudali wa feza kuko yaje ku mwanya wa kabiri arushijwe amasegona abiri. Ku mwanya wa gatatu haje Paula Blasi wo muri Espagne, watahanye umudali wa bronze arushijwe amasegonda 12.

Mu bakinnyi 85 batangiye isiganwa, 35 nibo barisoje, bivuze ko abandi 50 bose batorohewe n’umuhanda.

Mu bakinnyi 50 batasoje harimo Abanyarwandakazi bane, aribo Iragena Charlotte, Ntakirutimana Martha, Nyirarukundo Claudette na Mwamikazi Jazilla.

Ibi bivuze ko nta munyarwandakazi numwe wasoje isiganwa ry’uyu munsi.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads