Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko drone nto itagira abapilote yakoreye impanuka mu karere ka Rutsiro ku wa kabiri ikomeretsa abanyeshuri batatu.
Itangazo rya RDF risobanura ko ikirere kitari kimeze neza cyatumye iyo drone yari irimo ikoreshwa mu myitozo ita inzira, ikorera impanuka ku isaha ya saa saba na mirongo ine(13:40).
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abo banyeshuri bakomeretse bari bavuye ku ishuri bataha mu rugo. RDF ivuga babiri muribo bajyanwe kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kivumu, naho undi ajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Murunda.
Itangazo rya RDF kandi ryakomeje rigira riti: “Ingabo z’u Rwanda zirihanganisha imiryango y’aba bana bakomeretse ndetse zibabajwe n’ibibazo batewe n’iyi mpanuka.”
RDF yongeyeho ko ikomeza gufatanya n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’abaganga kugira ngo abana bagize ikibazo bahabwe ubuvuzi bukwiye.
RDF yemeje ko itanga ubufasha bukenewe haba ku bana no ku miryango yabo.













