Muri kaminuza nyinshi ku Isi, abanyeshuri mbere y’uko basoza amashuri y’icyiciro cya kabiri, n’icya gatatu, cya kaminuza basabwa kwandika igitabo, ahenshi kizwi nka ‘Mémoire’ ndetse na Thèse ku cyiciro cya kane.
Abenshi mu bandika ibitabo bavuga ko uba ari umurimo utoroshye kuko usaba ubushobozi bw’amafaranga, umwanya, ibitekerezo by’abantu batandukanye n’ibindi.
Ku banyeshuri, bahabwa abarimu babaherekeza kugira ngo bandike mu buryo bunoze.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye na ICK News bagaragaza ko amafaranga, no guhitamo ingingo yo gukoraho ubushakashatsi ari bimwe mu bigora benshi.
“Igihe cyambanye gito ndetse no kubona amafaranga y’ingendo byari bikomeye,” Habiyaremye Japhet, urimo gusoza mu Ishami ry’itangazamakuru muri ICK.

Yongeraho ko byatumye ahabwa amakuru adahagije ku buryo yahawe amanota make ku gitabo yanditse.
Nyiramana Joselyne wiga mu gashami k’icungamutungo ahamya ko yagowe no kubura amafaranga kuko ubushakashatsi bwe bwamusabaga kujya ahantu kure.
Ati “Nahisemo kwandika ku ngingo ivuga ku icungamari ry’ibitaro bya Muhororo biherereye mu karere ka Ngororero, urumva rero hari kure.”
N’abandika ari babiri ntiboroherwa
Iradukunda Joselyne urimo gusoza amasomo muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, mu ishami ryo kongera umusaruro w’amatungo (Animal Production) avuga ko nubwo banditse igitabo ari babiri nabo bitababujije guhura n’imbogamizi.
Ati “Twakoze ubushakashatsi ku ngingo yo kugaburira amatungo, urumva ko byadusabaga kugura ibyo biryo bishya twari turi kugerageza. Ibyo rero byadutwaraga amafaranga menshi.”
Iradukunda yongeraho ko gukora ubushakashatsi bisaba guhura n’abantu benshi ku buryo nk’umuntu usanzwe yitinya bimugora kubona amakuru.
Iradukunda ati ” Indi mbogamizi igaragara mu kwandika muri babiri ni uko hari igihe mudahuza ibitekerezo”.
Icyakora ngo kwandika ari babiri bigabanya amafaranga buri muntu yari butange.
Tuyizere Cedrick urimo kurangiza amasomo ye mu gashami k’icungamutungo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) avuga ko ikindi gikunze gutera ubwoba abanyeshuri bandika ibitabo ni ukubimurika ibizwi nka ‘defense’ Ati “Twebwe muri kaminuza yacu ntabwo twese twandika ibitabo, ariko ababyandika batubwira ko kubimurika nabyo bigorana”.
Dr. Dusingize Marie Paul, umwarimu wigisha isomo ry’ubushakashatsi muri ICK akaba n’umushakashatsi agaragaza ko kwandika igitabo bifite umumaro ku munyeshuri kuko bimufasha kumenya niba ibyo amaze igihe yiga hari icyo byamumariye.

Icyakora nawe agaragaza ko hari imbogamizi zikigaragara mu kwandika ibitabo zirimo igihe gito, gusabwa kwandika mu ndimi z’amahanga rimwe na rimwe bamwe batazumva, abanyeshuri bandikisha ibitabo ku bandi bantu bakagorwa no gusobanura ibyo bitabo n’ibindi.
Kubwe atanga inama ko abanyeshuri bakwiye kwiga gukora ibintu byabo kuko aribyo bizabafasha no mu kazi nyuma y’ishuri.
Benshi nta mwihariko bagaragaza
Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, Umushakashatsi, Umwanditsi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) avuga ko abanyeshuri bubahiriza amategeko agize kwandika igitabo gusa ko umwimerere mu bitabo bandika ari nkene.
Ati “Abenshi babifashe nka ‘formula’ y’imibare. Bakurikiza amategeko n’ibice byagenwe n’ishuri ariko ntibatekereze kuri buri kintu, nko gushyiramo amagambo yabo, n’ibitekerezo, ku buryo ibitabo byabo biba bijya gusa”.
Padiri Prof. Dushimimana yongeraho ko imbogamizi abanyeshuri bahura nazo zishingiye ahanini ku kuba batinda gutekereza ku bushakashatsi bazakora.

Ati “Ubundi umuntu akigera mu mwaka wa nyuma yakagombye kuba yatangiye gutekereza ku kintu azakoraho ubushakashatsi, akibaza ikibazo azakoraho, agasoma ari nako yegeranya amakuru atabanje gutegereza ko babimubwira »
Uretse ibyo kandi, ngo gutekereza ku bushakashatsi hakiri kare bituma umunyeshuri amenya aho azakorera hatazamutwara amafaranga menshi ndetse ufite ikibazo cy’ururimi agatekereza uko azagikemura hakiri kare.
Ati” Umuntu aba agomba kumenya intege nke afite hakiri kare agashyiramo imbaraga. Nk’ufite ikibazo mu ndimi akihutira kujya muri ‘Clubs’ z’indimi”.
Kuri bamwe mu banyeshuri bandikisha ibitabo aho kubyiyandikira, Padiri Prof. Dushimimana avuga ko ari ugukopera, bityo ko ufashwe ahanwa.
Yongeraho ko ukoze ibyo nta n’inyota yo kumenya aba afite kandi nta n’icyo yunguka ku giti cye cyangwa ngo acyungure undi.
Padiri Dushimimana agira abanyeshuri inama yo kujya bakora uko bashoboye bakandika igitabo ariko nabo bibonamo ku buryo bumva ko aribo bacyanditse batagendeye gusa ku bandi.
Ati “Iyo wandika uba ufite uburyo utekereza butandukanye n’ubw’abandi ku buryo umuntu abibona. Ikindi kandi bagomba gusoma cyane kuko abantu bakurikirana bakamenya icyo abandi banditse akagira icyo abivugaho bibafasha gufunguka cyane bakamenya ibyo bavuga n’uburyo babivuga.”
Nubwo hari imbogamizi zinyuranye, abarezi n’inzobere mu bushakashatsi bagaragaza ko kwandika igitabo ku munyeshuri witegura kurangiza kaminuza ari amahirwe yo gupima ubumenyi yakuye mu masomo ye no kumutegurira ubuzima bw’akazi.
Umwanditsi: Munezero Nicole
