Urubyiruko rw’i Muhanga rurasaba kongererwa ibikoresho ku kigo cyarushyiriweho

Rumwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga ruherwa serivisi ku kigo cy’urubyiruko cy’aka karere, ruvuga ko ibikoresho bihari bidahagije.
Ku kigo cy’urubyiruko cya Muhanga hatangirwa serivisi zitandukanye zirimo: inama ku buzima bw’imyororokere, amasomo yo gukoresha mudasobwa, ibikorwa bya Hanga Hub bigamije guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga, ubudozi, itorero ryigisha umuco Nyarwanda by’umwihariko imbyino gakondo , ababyina izigezweho, ndetse n’ibibuga by’imikino itandukanye. Ibi byose bigamije guteza imbere urubyiruko.
Nubwo kuri iki kigo hakorerwa iyi mirimo yose, abaganiriye na ICK News bagaragaje ko batewe impungenge n’ibikoresho bidahagije, kuko bidindiza intego bihaye.

Singizwa Cedric avuga ko ibikoresho ari bike ugereranyije n’abantu bahagana, bityo ko bikwiye kongerwa kandi hakaboneka n’ababafasha bahoraho badahindagurika.
Ati: “Ku bwanjye mbona ibikoresho biramutse byongerewe byafasha abahakorera n’abahaturiye gukuza impano zabo no kwiteza imbere muri rusange.”

Undi witwa Ishoborabyose Levis, usanzwe akina umukino wa Basketball kuri iki kibuga, nawe yagaragaje imbogamizi zihari.
Yagize ati: “Ikibuga ni gito, ibikoresho nk’ama-corner, imipira yo gukina, n’imyambaro yo kwitozanya biracyari bike. Icyo nasaba ni uko twabona abatoza bahoraho, ibikoresho nabyo bikongerwa kuko byadufasha gukuza impano zacu, ndetse zikanatubeshaho mu bihe biri imbere.”

Uretse aba, Siindikubwayo Alli uri gukurikirana amasomo muri Hanga Hub ya Muhanga hamwe na mugenzi we Usabyeyezu Grégoire nabo bahamya ko ikibazo cy’ibikoresho gihangayikishije cyane.
Bavuga ko nk’abiga ibijyanye n’ikoranabuhanga bakenera cyane murandasi, ariko kubera ubwinshi bw’abayikoresha, igenda biguru ntege, bityo nayo ikaba igomba kongerwa.

Singirankabo Cyprien, Umuhuzabikorwa w’agateganyo kuri iki kigo, yemera ko ikibazo cy’ibikoresho gihari gusa ko hari uburyo bwashyizweho bwo kugikemura.
Ati: “Ikibazo cy’ibikoresho kirazwi, turi gukorana n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo byongerwe.”

Bamwe mu bari gukorana n’iki kigo mu gushakira umuti iki kibazo harimo Minisiteri y’urubyiruko na RISA bari gufasha mu kwihutisha murandasi, ndetse n’inteko y’ururimi n’umuco izafasha mu kongera ibikoresho ababyinnyi b’imbyino gakondo bakoresha.

Agaruka kuri ibi, Singirankabo yirinze kuvuga igihe ibi bibazo byose bizaba byakemukiye ariko yemeza ko bamaze kubiganiraho.
Ati: “Turizeza urubyiruko ko ibibazo byose bahura nabyo hano bizaba byakemutse mu gihe kitarambiranye.”

Amakuru dukesha Inama y’Igihugu y’urubyiruko agaragaza ko, kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibigo by’urubyiruko 30, naho abagera kuri miliyoni ebyiri aribo bamaze kubyungukiramo kuva mu 2006, iyi gahunda yatangirizwa mu mujyi wa Kigali ubwo hubakwaga Kimisagara Youth Centre.

Umwanditsi: Divine Amizero