Ku wa 14 Kanama, abanyeshuri b’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bifatanyije n’abo muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko.
Ibi birori byabereye mu Karere ka Gisagara, bifite insanganyamatsiko igira iti “Gushyigikira urubyiruko, inzira y’iterambere ry’ahazaza.”
Mu biganiro byatanzwe, urubyiruko rwamenyeshejwe ko Leta y’u Rwanda yihaye intego yo guhanga imirimo mishya igera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (1.250.000) mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
N’ubwo bimeze bityo, bamwe mu rubyiruko rwo muri aka karere bavuga ko ubushomeri bukiri ikibazo gikomeye, ndetse hari abemeza ko kubona akazi muri iki gihe bisaba kuba hari umuntu ugusunitse.

Vumiriya Aroan, umwe muri bo, yabwiye ICK News ko Leta ikwiye gufasha urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara kubona imirimo kuko rwugarijwe n’ubushomeri.
Ibyo ariko siko bose babibona kuko, Mushimiyimana Timothée Azeem, umwe mu bashoye imari mu gufasha urundi rubyiruko kubona akazi, avuga ko guhabwa akazi biterwa n’ubumenyi n’imikorere y’umuntu, atari ugusunikwa.
Agira ati “Iyo ukora neza, biragaragara. Niyo waba uturuka mu cyaro, ugomba kwihatira kumenyekanisha ibyo uzi, ukabihuza n’ubumenyi ufite. Kuva mu 2021 tumaze guha akazi abasaga 1.500, kandi dufite intego ko bitarenze 2030 tuzaba tumaze guha akazi abasaga 20.000.”
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ibi biganiro batashye bahinduye ibitekerezo
Irumva Samuel, umunyeshuri wo mu mwaka wa gatatu mu Ishami ry’Icungamari (Finance) muri CUR, yagize ati “Rubyiruko, mureke dukure amaboko mu mifuka dukore. Kugerageza bikanga si ikosa, ahubwo gucika intege ni byo bibi. Tugomba gukora cyane mu buzima bwa buri munsi.”
Undi witwa Uwimana Damien, wiga Itangazamakuru mu mwaka wa mbere muri ICK, yasobanukiwe ko nta kazi k’umunyagara kabaho, bityo urubyiruko rusabwa kugana ibigo bitandukanye bibafasha kunoza imishinga no kubona igishoro aho gutegereza Leta gusa.
Nkotanyi Emmanuel, uhagarariye urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara, nawe yasabye bagenzi be gukura amaboko mu mifuka no gukora akazi kose, batitaye ku mashuri bize.
Yagize ati “Mugomba kujyana n’igihe, mukamenya amakuru yose ajyanye n’igihugu cyacu, bityo mugafatanya n’abandi mu rugendo rw’iterambere rirambye.”
Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko wizihizwa buri mwaka ku wa 12 Kanama ku isi hose, ukaba ari umwanya wo kurebera hamwe ibyo urubyiruko rumaze kugeraho no gusesengura amahirwe ahari yo kwihangira imirimo hifashishijwe ubumenyi n’impano bafite.

Umwanditsi: Ibyimana Cofi
