Urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga barashimira Leta y’u Rwanda yagaruye Itorero, cyane cyane iry’Indangamirwa, kuko rihuriza hamwe abiga mu Rwanda n’abiga mu mahanga rikabafasha kongera kumenya no kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda, kumenya amateka y’igihugu n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. gusigasira ubumwe bwabo, kurwanya ingeso mbi no kuba intangarugero aho bari hose.
Ibi babitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, ubwo basozaga Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 bari bamazemo iminsi mirongo ine n’itanu batozwa mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera.
Mukwende Tamara, umwe mu biga mu mahanga, avuga ko yaje atazi Ikinyarwanda ariko ubu yishimira ko yamaze gutera intambwe mu kukinoza abikesheje Itorero ry’Indangamirwa asoje. Uyu kandi ngo yanayuzwe n’inyigisho, ibiganiro n’ubusabane yagiranye na bagenzi be muri iri Torero.
Yagize ati: “Nashimishijwe no kugera aha nkasanga dukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda buri munsi. N’ubwo akenshi nagorwaga no kubyuka kare buri munsi tujya muri mucaka-mucaka, ariko birangira mbimenyereye.”
Yakomeje avuga ko hari umugani w’Ikinyarwanda atazibagirwa aho yaba ari hose ati: “Sinzibagirwa umugani ugira uti ‘Igiti kigororwa kikiri gito’.”
Mukwende kandi yanabwiye urubyiruko rutazi Ikinyarwanda ko nabo umwaka utaha bazitabira bakakimenya.
Uwitwa Mitako François, nawe ni umwe mu bitabiriye iri Torero avuga ururimi rw’Igifaransa gusa, ariko ubu hari byinshi atahanye mu rurimi rw’Ikinyarwanda.
Ati: “Ubu uwanshoza nk’Intore namusubiza, urugero niba hari umbwiye ngo Intore, namusubiza nti ‘Ijabo riduhe ijambo’, bityo nkakomeza muri uwo mujyo.”
Mitako, mu rwego rwo kugaragariza Abanyarwanda ko muri iri Torero yahamenyeye indirimbo y’ubahiriza igihugu cy’u Rwanda, yabaririmbiye intangiriro yayo.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana, ahamya ko iri Torero rigamije gufasha buri wese aho ari, yaba mu mashuri no mu mirimo akora, kugenda arangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda zihamye.

Ati: “Twabatojeje indangagaciro z’umuco nyarwanda, bakundishwa izirimo kumenya no kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse banigishwa gutarama no guhiga.”
Kugeza ubu Itorero risojwe rigizwe n’Intore 443, harimo abakobwa 208 n’abahungu 235. Muri bo harimo abiga mu mahanga 105, n’abiga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda 103 n’abandi babaye indashyikirwa ku rugerero rw’inkomezabigwi baturutse mu turere twose tw’u Rwanda 235.



