Kuwa kabiri w’iki cyumweru , ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice, yaganiraga n’abari bitabiriye inteko rusange y’abaturage bo mu Karere ka Muhanga , Umurenge wa Nyarusange, mu Kagari ka Ngaru yagarutse ku kibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko , agaragaza impungenge giteje ndetse asaba ko n’ababikora babireka.

Guverineri Kayitesi yavuze ko iyo abantu bishoye mu birombe batabifitiye uburenganzira n’ubwirinzi buhagije bishobora guteza imfu bikaba igihombo gikomeye ku gihugu no ku miryango yabo.
Yagize ati: “Iyo uvuze muri Ngaru, umuntu ahita atekereza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe. Nahoze ndeba mu mibare nsanga mu mezi make atarenga umwaka, hamaze gupfamo abantu batanu. Abo ni igihombo gikomeye ku gihugu, namwe nk’abaturage mukabura abanyu.”
Kayitesi yakomeje avuga ko abaturage bagomba gusigasira ubuzima bwabo no kwirinda gushukwa n’inyungu z’akanya gato, kuko nta mafaranga ashobora kugura ubuzima bw’umuntu.
Ati: “Buri wese yongere yibuke ko igishoro cya mbere ari ubuzima. Wabubuze nta kindi waba ugikoze. Amafaranga baguha ayariyo yose, amagara ntaguranwa amagana.”

Kayitesi yaboneyeho kumenyesha aba baturage ko abifuza gukora uyu mwuga mu buryo bwemewe n’amategeko hari inzira bashyiriweho ibafasha , bityo ko bakwiye kugana ubuyobozi kugira ngo basobanurirwe byinshi kuri yo.
Ati: “Ubuyobozi bwacu burabizi ko hano hari ahacukurwa amabuye y’agaciro, ariko si ukuvuga ngo umuntu abyuke arimagure. Hari inzira binyuramo, harimo no kureba niba bizakorwa mu buryo butabangamira umutekano w’abaturage.”
Akarere ka Muhanga ni kamwe mu turere, mu Rwanda ducukurwamo amabuye y’agaciro menshi.
Muri ayo harimo Wolfram, Gasegereti, Lithium n’ayandi atandukanye. aya mabuye acukurwa mu mirenge 11 muri 12 igize aka karere.



