OIP-1.jpg

Canada yateye ikirenge mu cy’u Bufaransa n’u Bwongereza mu kwemera Palestine nk’igihugu

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney yatangaje ko igihugu cye kiteguye kwemera Palestine nk’igihugu guhera muri Nzeri, kikaba cyibaye icyagatatu cyo muri G7 gitanaje ibyo nyuma y’u Bufaransa n’u Bwongereza.

Carney yavuze ko icyo cyemezo kzaishingira ku mavugurura ya demokarasi, harimo n’uko Ubutegetsi bwa Palesitine buzategura amatora umwaka utaha hatarimo Hamas.

Atangaje ibi inyuma y’umusi umwe u Bwongereza butangaje ko buzemera Palestina nk’igihugu muri Nzeri kiretse Israel yemeye guhagarika intambara n’ibindi bisabwa, hakaba kandi hari hashije icyumweru u Bufaransa butangaje icyemezo nk’icyo.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Israel yamaganye icyo cyemezo cya Canada, acyita ko ari “ugushima Hamas.” Ibihugu 147 ku 193 bigize umuryango w’abibumbye (UN), byemera Palestina nk’igihugu.

Minisitiri Carney avuga ko Canada izemera Palestina nk’igihugu mu nteko rusange ya UN izaba mu gihe kiri imbere.

Yavuze ko impamvu zatumye Canada ihindura cyane politiki yayo y’ububanyi n’amahanga zirimo imigambi ya Israel yo gukomeza kwigarurira uduce twa Palestine muri West Bank, gukomeza gutezxa akaga muri Gaza, ndetse n’ibitero bya Hamas kuri Israel Israheli byabaye ku wa 7 Ukwakira 2023.

Carney yabwiye abanyamakuru ku wa Gatatu ati: “Urwego rw’ububabare abantu bo muri Gaza bari guhura nabwo ntibushobora kwihanganirwa kandi rukomeje kuba rubi ku muvuduko ukabije.”

Yavuze ko kwemera Palesitine nk’igihugu bizashingira ku masezerano y’Ubutegetsi bwa Palesitine yo kuvugurura imiyoborere yabwo no kutaba ibirindiro by’imitwe yiterabwoba.

Carney yavuze ko Canada imaze igihe kirekire yiyemeje gushyigikira igisubizo cya Leta ebyiri nk’igice cy’umuhate wo kugera ku mahoro binyuze mu biganiro, ariko yongeyeho ati: “Ubu buryo ntibukibashije kwihanganirwa.”

Ati: “Icyizere cyo kubaho kwa Leta ya Palesitine kirimo kugenda gisenyuka imbere y’amaso yacu,”.

Carney yabwiyeabanyamakuru ko kuri uwo wa Gatatu yari amaze kuganira na Perezida w’Ubutegetsi bwa Palesitine Mahmoud Abbas ku bijyanye nicyo cyemezo.

Ubutegetsi bwa Palestine bugenzura uduce twa West Bank biciye ku ishyaka Fatah riyobowe na Abbas, Hamas nayo ikagenzura Gaza. Kuva mu 2006, nta gace na kamwe muri utu karategura amatora.

Iki cyemezo cya Carney cyanenzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel.

Mu butumwa bwacishijee ku rubuga rwa X, iyi minisiteri yavuze ko umugambi wa Canada “ubangamira ubushake bwo guhagarika intambara muri Gaza kimwe n’inzira yo kurekuza imbuhe”.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads