Gicumbi: Bageze kure mu guhashya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge

Akarere ka Gicumbi, ni kamwe mu tugize Intara y’Amajyaruguru kagahana imbibi n’igihugu cya Uganda, kamaze imyaka myinshi kugarijwe n’ikibazo cy’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge birimo kanyanga, inzoga z’inkorano n’ibindi. Ibi biterwa ahanini n’uko gakunze kuba inzira yinjirizwamo ibyo biyobyabwenge mu buryo butemewe n’abiyita abarembetsi babikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Mu kiganiro yagiranye na ICK News, Jean Marie Vianney Mbonyintwari, Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko bageze kure bahashya iki kibazo ndetse ko kiri mu marembera.
yagaragaje ko icy’ingenzi gituma bamwe bajya mu bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge ari imyumvire.
Yagize ati: “Impamvu ituma babijyamo biterwa n’imyumvire yo kumva ko yavukiye aho iwabo n’abo baturanye bakora ibyo bintu, agatekereza ko na we agomba kubikora.

Ubu dushyira imbaraga mu kwigisha no guhindura imyumvire yabo, tukabereka ko hari ibindi byabateza imbere, tukabashyiramo ibitekerezo byubaka n’ibikorwa by’iterambere.”
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, hashyizweho gahunda zitandukanye zirimo iyitwa “Muturanyi ngira nkugire tugere ku iterambere”, aho abaturage batoranyijwe bigishwa ibijyanye n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, hanyuma na bo bagafasha kwigisha abandi mu duce batuyemo.

Iyi gahunda yunganirwa n’indi yiswe “Duhurire mu isibo n’ingonga”, aho buri sibo igizwe n’ingo hagati ya 15 na 20. Ibi bifasha kumenya amakuru ku muntu wese uri muri iyo sibo, niba afite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge, kandi muri ayo masibo hatangirwa inama zigamije kurwanya ikoreshwa rya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge.

Mbonyintwari agaragaza ko, bitewe n’uko urubyiruko ari rwo rukoreshwa cyane mu bikorwa byo gucuruza no gutwara ibiyobyabwenge by’umwihariko kanyanga, rwashyiriweho uburyo bwo kwihangira imirimo kugira ngo ruve mu bikorwa bitemewe.

Ati: “Twashyizeho uburyo bwo guhanga imirimo ku rubyiruko binyuze mu mashuri y’imyuga nka TVET ya Cyumba na Mukarange. Aho usohotsemo wese aba ashobora kwihangira umurimo cyangwa kubona akazi. Twanabashishikarije kwibumbira mu makoperative, kandi ibi bigira ingaruka nziza ku mibereho yabo.”
Imibare itangwa n’akarere yerekana ko hari intambwe imaze guterwa mu guhangana n’iki kibazo, kuko byibura ubu aka karere gafite abantu 33 bari kugororwa kubera gufatirwa mu byaha byo gutwara kanyanga cyangwa ubusinzi, mu gihe mu myaka ibiri ishize bagiraga abarenga ijana. Ibyo, nk’uko ubuyobozi bubivuga, byerekana ko hari impinduka iri kugerwaho.

Si ibiyobyabwenge gusa, kuko aka karere kabashije no guhangana n’ikibazo cy’abaturage bambukaga umupaka bajya muri Uganda bavuga ko bagiye kwivuza, kwiga cyangwa guhaha, nyamara ari amayeri yo gutwara kanyanga.

Kugira ngo ibi bibashe gukumirwa, akarere kegereje hafi abaturage serivisi bakenera mu buzima bwa buri munsi nk’amasoko, amavuriro ndetse n’amashuri y’imyuga nka TVET ya Cyumba na Mukarange. Ibyatumye umubare w’abambukaga ugabanuka kuko serivisi bakeneye batangiye kuzibona hafi.
Icyakora Mbonyintwari avuga ko nubwo hakiri bake bakigaragarwaho ibikorwa byo kwishora mu biyobyabwenge, hari icyizere ko ikibazo kizacika burundu.

Ati: “Turacyafite abitwikira amajoro ariko dukunze kubafata ku bufatanye n’imboni z’umutekano n’irondo. Abafatiwe muri ibyo bikorwa bahabwa ibihano bibafasha gutekereza neza. Kandi icyiza ni uko nta n’umwe twagoroye wasubiye muri ibyo bikorwa. Twizeye ko bizagera aho bikarangira burundu.”
Ikindi kandi anaburira abakibyishoramo, by’umwihariko urubyiruko, kubireka bagakomeza kwitwararika kuko ibiyobyabwenge birimo kanyanga, inzoga z’inkorano n’ibindi byangiza ubuzima bwabo.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2022 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwagaragaje ko 48.1% by’Abanyarwanda banywa inzoga, aho Intara y’Amajyaruguru yonyine iza ku isonga n’abagera kuri 56.6%. Uduce twegereye umupaka wa Uganda, nka Gicumbi, ni two twagaragajwe ko dufite abakoresha ibiyobyabwenge by’umwihariko inzoga z’inkorano benshi.