Bamwe mu bagize umuryango mugari wa ICK basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi

Kuri uyu wa Gatandutu, abanyeshuri bahagarariye abandi ndetse na bamwe mu bayobozi mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Murambi ruhereye mu Karere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo.

Iki gikorwa cyari kigamije gufasha aba banyeshuri kwiga amateka ya Jenoside no gusobanukirwa ingaruka zayo, bityo bakagira ubumenyi buhagije ku byabaye mu 1994 ndetse no ku ruhare rwabo mu kubaka ubumwe no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Abagize umuryango mugari wa ICK bunamiye Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi

Nyuma yo gutemberezwa ibice byose bigize uru rwibutso ndetse no gusobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aba banyeshuri bavuze ko basobanukiwe ndetse banagaragaza inshingano bafite mu guhangana n’abayipfobya.

Kanangire Pierre, uyobora komite y’abanyeshuri bahagarariye abandi muri ICK yavuze ko impamvu bateguye uru rugendo rwo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ari ukwihugura no kumenya amateka neza.

Ati: “Hari amateka utamenya udasuye urwibutso.” Yakomeje agira ati: “Ni isomo rikomeye twagize kandi rihamye, tutazigera twibagirwa kandi rizadufasha mu gukomeza kurinda amateka yacu.”

Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’igihugu bukomeza gushyiraho gahunda zifasha urubyiruko kumenya no kwiga amateka, ndetse anashimira ubuyobozi bwa ICK bushyigikira abanyeshuri mu bikorwa bitandukanye birimo no kumenya amateka y’igihugu.

Mu Izina ry’abanyeshuri biga muri ICK, Kanangire Pierre yanditse mu gitabo cy’abashyitsi

Iryivuze Olivier, wiga Inozabubanyi (PR) mu mwaka wa Kabiri, yavuze ko ibyo yabonye kuri uru rwibutso bigaragaza ubushake Leta y’u Rwanda ifite bwo gusigasira amateka y’u Rwanda kugira ngo atazibagiraba ndetse n’abakiri bato bazayigireho.

Yakomeje agira ati: “Ntabwo twabona uko dusubiza abapfobya Jenoside tudafite ibihamya; ibihamya rero twabibonye, tuzabyifashisha kugira ngo tujye dusubiza abo bayipfobya haba abo ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se n’abandi bose bashaka kugoreka amateka.”

Ni mu gihe Yann Scordia, Umunyeshuri w’Umufaransa ukora imenyerezamwuga muri ICK, yavuze ko yababajwe no gusobanukirwa uruhare Abafaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Sinarinzi ko abasirikare b’Abafaransa bigize uruhare muri Jenoside, Byantunguye. Natekerezaga ko abasirikare b’Abafaransa bashyigikiraga gusa Leta, ariko birenze ibyo.”

Yann Scordia

Yakomeje agira ati: “Ibi ni ibintu tutigishwa mu bitabo by’amateka mu Burayi, kuko iyo ufashe igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside, usangamo gusa Abatutsi, Abahutu, n’ikibazo cya Leta. Icyakora birenze ibyo kubera ko bifitanye isano n’ubukoloni”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 50,000. Umwihariko w’uru rwibutso, ni uko muri iyo mibiri, harimo 1200 ibungwabungwa hakoreshejwe ishwagara ingana na 800, n’indi 400 ibungwabungwa hakoreshejwe alcohol kugira ngo itangirika.

Bisobanurwa ko impamvu nyamukuru iyo mibiri ibungwabungwa muri ubwo buryo, bigamije kwigisha, gukora ubushakashatsi, ubwiyunge, gukira ibikomere no kwibuka. Usibye ibyo kandi muri uru rwibutso harimo ibimenyetso by’imyenda yabishwe n’imibiri ikiri yose igaragaza uko Abatutsi bicwaga urupfu rw’agashinyaguriro.

Bamwe mu bagize umuryango mugari wa ICK basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994