Umubare w’abantu bishwe mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi ku wa Mbere muri Kenya wageze kuri 31, nk’uko byatangajwe na komisiyo y’igihugui shinzwe uburenganzira bwa muntu (KNCHR), bitera abaturage kurakara no gusaba ko habaho ubutabera.
Iyi komisiyo yari yabanje kuvuga ko abantu 11 gusa aribo baguye muri iyi myigaragambyo.
Akanama ka Leta kari gasanzwe kavuga ko abantu 11 ari bo bapfuye.
KNCHR yongeyeho ko abantu barenga 100 bakomeretse naho abandi bagera kuri 532 batawe muri yombi muri iyi myigaragambyo yibasiye umurwa mukuru Nairobi n’indi mijyi minini.
Umuryango w’Abibumbye (UN) wavuze ko watewe impungenge n’ubwicanyi bwabaye, unenga polisi ya Kenya kuba yarakoresheje “amasasu yica” ku bigaragambya.
Polisi ya Kenya yo iracyavuga ko abantu 11 ari bo bapfuye gusa.
Muri iki gihugu hatangiye kugaragara impagarara nyuma y’urupfu rwa Albert Ojwang wapfiriye muri kasho ya polisi mu kwezi gushize, ibyatumye abaturage bongera gusubira mu mihanda mu gihe hari hashize umwaka urubyiruko rwigaragambirije ku Nteko Ishinga Amategeko nyuma yo kurakazwa n’izamuka rikabije ry’imisoro.
Imyigaragambyo yo ku wa Mbere yari igamije kwibuka imyaka 35 ishize Abanye-Kenya basabye Daniel Arap Moi wayoboraga Kenya ko yashyiraho politiki y’amashyaka menshi, ariko byaje gufata indi ntera bihinduka imvururu zateje impfu mu ntara 17 muri 47zigize icyo gihugu, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Kenya.
Benshi mu bigaragambya baririmbaga amagambo nka “Ruto agende” na “wantam”, bisobanura “manda imwe”, ijambo rikunzwe gukoreshwa n’abasaba ko Perezida William Ruto yegura ku butegetsi.
Mu itangazo ryasohowe ku mugoroba wo ku wa Kabiri, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (KNCHR) yavuze ko izamuka rikabije ry’umubare w’abapfuye “riteye impungenge cyane.”
Yagize iti: “KNCHR yamaganye bikomeye ihohoterwa ryose rikorerwa uburenganzira bwa muntu, isaba ko habaho kubazwa inshingano ku bantu bose babigizemo uruhare, harimo polisi, abasivili n’abandi bose bireba.”.
Iyo komisiyo yanatangaje ko yanditse ibikorwa byinshi byo gusahura no kwangiza ibintu bya Leta n’iby’abikorera bwite, byakozwe n’abantu bataramenyekana.
Umuvugizi w’Umukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Ravina Shamdasani yagize ati: “Biteye impungenge cyane ku bikorwa bishya byabaye mu byumweru bibiri gusa nyuma y’uko byatangajwe ko abantu barenga 15 bigaragambya bishwe ndetse abandi benshi bakomeretse i Nairobi no mu bindi bice bya Kenya ku itariki ya 25 Kamena.”
Yongeyeho ati: “Hakoreshejwe amasasu yica, ibyuka biryani mu maso, n’imashini zisuka amazi menshi.”
Amadini n’imiryango y’uburenganzira bwa muntu basabye ko hakorwa iperereza ryihuse kandi ryigenga ku bwicanyi bwabaye, kwangizwa kw’ibintu, n’itabwa muri yombi ry’abantu mu buryo butemewe.
Icyakora, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kipchumba Murkomen, yashimye abapolisi ku bwo kugenzura imyigaragambyo, avuga ko yari yinjiwemo n’abanyabyaha.
Ku itariki ya 25 Kamena, byibura abantu 19 barapfuye kandi ibigo by’ubucuruzi byinshi byarasahuwe ndetse biranangirizwa mu myigaragambyo yabaye ku rwego rw’igihugu, yari igamije guha icyubahiro abishwe mu myigaragambyo yo mu mwaka ushize yo kwamagana izamuka ry’imisoro.
Abantu barenga 140 bamaze kugwa mu myigaragambyo guhera mu mwaka wa 2023, nk’uko imibare y’igitangazamakuru cya The Star ibigaragaza.













