Umuti wa mbere wa malariya wagenewe impinja zikivuka n’abana bakiri bato witwa Coartem Baby wemejwe na Swissmedic, ikigo cy’ubugenzuzi bw’imiti cy’Ubusuwisi.
Biteganyijwe ko uzatangira gukoreshwa mu bihugu by’Afurika mu gihe cy’ibyumweru bike biri imbere.
Kugeza ubu, nta miti yemewe ya malariya yari ihari yagenewe by’umwihariko impinja.
Ahubwo, bahabwaga imiti yagenewe abana bakuze, bikaba byashoboraga guteza akaga ko kurenza urugero rw’iyo miti.
Ibihugu umunani bya Afurika byitabiriye igerageza ry’uwo muti w’impinja byitezwe kuwemeza vuba, mu gihe cy’amezi atatu.
Ibyo bihugu ni Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Kenya, Malawi, Mozambique, Nigeria, Tanzania na Uganda.
Uyu muti wa Coartem Baby, uzwi kandi nka Riamet Baby, wakozwe n’uruganda Novartis rufatanyije n’ikigo Medicines for Malaria Venture (mmv) kugira ngo ivure iyi ndwara iterwa n’umubu.
Martin Fitchet, Umuyobozi Mukuru wa MMV, avuga ko ibi ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo guhashya ingaruka zikomeye ziterwa na malariya.
Yagize ati: “Malariya ni imwe mu ndwara zica abantu benshi ku isi, cyane cyane abana. Ariko, mu gihe hagaragaye ubushake buhagije no kuyitaho, ishobora gucika burundu.”
Yongeyeho ati: “Kwemerwa kwa Coartem Baby bitanze umuti wari ukenewe cyane ufite igipimo gikwiye ku bana bato, itsinda ry’abarwayi ryari ryarirengagijwe, kandi ni inyongera ifatika ku bikoresho dufite byo kurwanya malariya.”
Abana hafi miliyoni 30 buri mwaka bavukira mu duce twa Afurika twibasirwa na malariya.
Kugeza ubu, imiti ya malariya isanzwe yaremejwe ni ivura guhera ku bana b’amezi atandatu kuzamura. Abo munsi yaho, nta muti uyivura wemejwe wari uriho.
Isuzuma rya Coartem Baby ryakorewe ku bana b’impinja bameze neza kuva ku bakivuka kugera ku bafite amezi atanu.
Swissmedic yemeje uyu muti ku mpinja zizajya ziba zipima hagati y’ibiro bibiri n’ibiro bitanu.
Akenshi, imiti ihabwa abarwayi hagendewe ku buremere bw’umubiri wabo kurusha imyaka yabo.
Malaria ni indwara iri mu zica abantu benshi. Ishami rya UN ryita ku buzima OMS, rivuga ko mu 2023 habonetse abantu miliyoni 263 bayirwaye mu gihe impfu zayikomotseho muri uwo mwaka zageze ku bantu 597,000 – hafi ya bose bari abo muri Afurika.
Abana bari munsi y’imyaka itanu bagize bitatu bya kane by’abantu bishwe na malariya kuri uyu mugabane wa Afurika.
