Ministeri y’Ingabo mur Niger yahamije ko abantu bitwaje intwaro barenga 200 bari kuri moto bagabye igitero ku kigo cya gisirikare cyo muri icyo gihugu kiri hafi y’umupaka wa Mali, bica abasirikare 34.
Abagabye igitero – Minisiteri y’Ingabo ibasobanura nk’”abacancuro” – bateye ku kigo cya gisirikare kiri mu mujyi wa Banibangou mu burengerazuba ku wa Kane, bakomeretsamo abandi basirikare 14.
Minisiteri y’Ingabo yakomeje ivuga ko ingabo zayo zishe “ibyo byihebe byinshi” muri iyo mirwano.
Igisirikare cya Niger kiri ku gitutu kubera kunanirwa guhagarika ibitero by’inyeshyamba, kimwe mu byatumye gifata icyemezo cyo guhirika Perezida wari watowe mu buryo bwa demokarasi, Mohamed Bazoum, mu mwaka wa 2023.
“Ku wa Kane, tariki ya 19 Kamena, igitero cy’ubugome n’ubunyamaswa cyagabwe ku mujyi wa Banibangou n’imbaga y’abacancuro amagana bari mu modoka umunani no kuri moto zirenga 200,” nk’uko byatangajwe na Minisiteri mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo ya leta.
Muri iryo tangazo Minisitri yakomeje ivuga ko abasirikare bari gukora ibikorwa byo gushakisha no gukurikirana abagabye igitero muri Banibangou.
Uwo mujyi, uherereye hafi y’aho imipaka ya Niger, Mali na Burkina Faso ihurira, ukunze guterwa n’ibitero by’abajihadiste bo mu mitwe y’abahezanguni b’abayisilamu.
Abari ku butegetsi muri Niger nyuma y’ihirikwa rya Guverinoma bamaze kwirukana ingabo z’u Bufaransa n’iz’Abanyamerika zari zifite uruhare runini mu kurwanya abajihadiste.
Ibihugu bituranye byo mu Burengerazuba bwa Afurika aribyo Niger, Burkina Faso na Mali biri mu bibazo by’imitwe y’inyeshyamba za kisilamu zikora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu karere ka Sahel.
Ibyo bihugu bitatu byashinze ubufatanye bugamije kurwanya abo bajihadiste, ndetse bigabanya umubano n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, bihitamo kwegera u Burusiya na Turikiya mu by’umutekano.
Ariko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birakomeje.
