Kuri uyu wa Gatutu inteko ishinga amategeko ya Ukraine yemeje umushinga w’itegeko ryemerera Abanya-Ukraine kugira ubwenegihugu bwinshi, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abantu bagenda bagabanuka cyarushijeho gukara kubera intambara ibanganishije n’Uburusiya, no kongera umubano n’ababa mu mahanga.
Abadepite 243 nibo batoye bashyigikira iryo tegeko, nk’uko abadepite babitangaje.

Minisitiri w’ubumwe, Oleksiy Chernyshov, yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook nyuma y’amatora, agira ati: “Iki cyemezo ni intambwe ikomeye yo gukomeza no kugarura umubano n’Abanya-Ukraine babarirwa muri za miliyoni batuye hirya no hino ku isi.”
Guverinoma igereranya ko ‘diaspora’ y’Abanya-Ukraine igera kuri miliyoni 25. Mu gihe guverinoma n’impuguke bemeza ko abaturage baba mu gihugu ubu bagera hafi kuri miliyoni 32.
Mbere y’iri tegeko, amategeko ya Ukraine ntiyemeraga ubwenegihugu bubiri cyangwa uburenze, bisobanura ko abantu bafite infomoko muri Ukraine baba mu mahanga basanzwe bafite ubundi bwenegihugu basabwaga kubuvanaho mu gihe babaga bashaka pasiporo ya Ukraine.
Ikibazo cy’ubwenegihugu bwinshi cyarushijeho gukomera guhera igihe u Burusiya bwashozaga intambara muri Gashyantare 2022.
Iyo ntambara kandi yongereye ikibazo cy’igabanuka ry’abaturage cyari cyaratangiye mu myaka myinshi ishize.
Mu mwaka wa 1991, ubwo Ukraine yabonaga ubwigenge nyuma y’isenyuka rya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, abaturage bayo bari miliyoni 52.
Icyakora Ukraine yahuye n’umivuduko ukomeye w’abakozi bimukiye mu bindi bihugu mu ntangiriro z’imyaka ya 1990. Kuva intambara iki gihugu gihanganyemo n’u Burusiya yatangira, Abanya-Ukraine babarirwa muri za miliyoni barayihunze. Amakuru ahari agaragaza ko abarenga miliyoni 5 z’Abanya-Ukraine kuri ubu batuye mu bindi bihugu by’i Burayi mu gihe intambara igeze mu mwaka wa kane.
Abadepite bavuze ko iri tegeko rishya rizoroshya inzira zo kubonamo ubwenegihugu ku bana bavukiye mu mahanga ku ariko ku babyeyi b’Abanya-Ukraine, ndetse no ku Banya-Ukraine babona ubwenegihugu bw’ibindi bihugu binyuze mu gushyingirwa.
Iri tegeko kandi rizoroshya kubona ubwenegihugu bwa Ukraine ku banyamahanga barwana Ukraine ku ruhembe rw’imbere mu ntambara n’u Burusiya.
Bitewe n’iri tegeko rishya, Guverinoma izategura urutonde rw’ibihugu bizemererwa ubwenegihugu bubiri.
Ibyanditse mu nyandiko y’iri tegeko ntibibuza mu muryo buziguye Abarusiya kubona pasiporo ya Ukraine. Ariko havugwa ko guverinoma izashobora gushyiraho amategeko ajyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano ku bagize uruhare mu ntambara yo muri Ukraine.
Abanyamahanga bandi bazasabwa gutsinda ikizamini kigaragaza ubumenyi bwabo mu rurimi rw’Ikinya-ukraine, amateka ndetse n’itegeko nshinga ry’igihugu.
