Niger: Croix-Rouge yahagaritse ibikorwa byayo nyuma yo kubitegekwa na Leta

Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare, Croix-Rouge (ICRC) yatangaje ko yahagaritse ibikorwa byayo muri Niger nyuma y’uko guverinoma y’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika itegetse ko ibiro byayo bifungwa, iyishinja kugirana ubufatanye n’imitwe yitwaje intwaro.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko umuyobozi w’igisirikare kiyoboye Niger, Abdourahamane Tchiani, yavuze mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’igihugu mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi ko uwo muryango wirukanwe muri Gashyantare, awushinja guhura no gukorana n’abayobozi b’imitwe y’iterabwoba ishingiye ku mahame akaze ya kisilamu.

Icyakora uyu muryango utabara imbabare, wahakanye ibyo byose ishinjwa.

Itangazo ryasohowe na ICRC rigira riti: “Mu rwego rwo gusohoza inshingano zayo z’ubutabazi no kurengera abagizweho ingaruka n’intambara, ICRC igirana ibiganiro byanditse cyangwa byumvikanyweho n’impande zose zishyamiranye.”

Uwo muryango watangaje ko “udahwema kwirinda guha izo mpande inkunga y’amafaranga, ibikoresho cyangwa indi nkunga iyo ari yo yose.”

ICRC, imaze imyaka 35 ikorera muri Niger, yavuze ko ibabajwe n’icyemezo cya Guverinoma.

ICRC yatangaje ko yahise ikura abakozi bayo b’abanyamahanga bose muri Niger hakiri kare muri uyu mwaka, nyuma y’uko inzego z’ubutegetsi ziyitegetse ku bikora, gusa yasigaye ireba ko yagirana ibiganiro na Guverinoma kugira ngo isobanukirwe impamvu y’icyo cyemezo ndetse inasobanure ibyo ishinjwa.

Yakomeje ivuga ko ibyo biganiro yagerageje gutangiza bitigeze bigira icyo bigeraho.

Muri iryo tangazo, umuyobozi wa ICRC mu karere Niger irimo, Patrick Youssef yavuze ko “Icyo twari dushyize imbere muri Niger cyari ugufasha abantu bugarijwe kurusha abandi n’ingaruka z’intambara zigikomeje, tubikorana ukwishyira ukizana, tutabogama, tutagira uruhande tubogamiraho kandi tumurikiwe n’ukuri.”

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko abantu bagera kuri miliyoni 4.5, bangana na 17% by’abaturage bose ba Niger, bakeneye ubufasha mu mwaka wa 2024 bitewe n’ibibazo bikomeye bikeneye ubutabazi byatewe n’umutekano muke, indwara z’ibyorezo, n’ibiza.

Igisirikare cyafashe ubutegetsi muri Niger, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum mu mwaka wa 2023.

Nyuma y’ihirikwa rya Bazoun, ubutegetsi bwa Niger, kimwe n’ubundi bwa gisirikare muri Mali na Burkina Faso, bwirukanye ingabo z’Abafaransa n’iz’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, bushaka ubufasha bwa Barusiya mu rugamba rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.