Tariki ya 2 Kamena, Umunsi w’ihumure no gutabarwa ku Batutsi bicirwaga i Kabgayi

Tariki ya 2 Kamena, umunsi ngarukamwaka wo kwibuka Abatutsi biciwe i Kabgayi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umunsi w’akababaro ariko ukaba n’umunsi w’icyizere cy’ubuzima kuko aribwo ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zageze muri ako gace, zigatabara Abatutsi bake bari bagihumeka, bataricwa n’Interahamwe.

amateka y’iyi tariki yagarutsweho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Kamena 2025, ubwo hibukwaga ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego rw’Akarere ka Muhanga.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi, aharuhukiye imibiri y’abasaga ibihumbi 12,000.

Muri iki gikorwa cyanabereyemo Gushyingura mu cyubahiro imibiri 11, 8 yabonetse aho yari yaragiye ijugunywa n’indi itatu yimuwe, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yagaragaje uburyo agace ka Kabgayi kazaniye akaga ibihumbi birenga 50 by’Abatutsi bari bahahungiye bizeye kuhagirira amahoro.

Ati “Icyizere cyabo cyahatakariye, biba uburyo bwiza bw’Interahamwe bwo kubica bari hamwe bitazigoye.”

Kayitare Jacqueline uyobora akarere ka Muhanga

Yasobanuye ko abicanyi babanje gushyira Abatutsi hamwe hakurikijwe aho baturutse, hibandwa ku byari amakomini. Ibi ngo byafashije abicanyi kwica abantu mu buryo bwihuse.  Ati “ Byageze  naho hatangazwa inkuru y’igihuha yavugaga ko habonetse ihumure, ko ntawe ucyicwa, kugira ngo n’abihishe bavumbuke, hanyuma nabo bicwe.

Uwo mugambi mubisha, wakomeje gukazwa interahamwe, zishyiraho uburyo butandukanye bwo kwica, burimo  gukora ama liste y’abagombaga kwicwa.

Nyuma yo kubona ko ubwicanyi butagenda nk’uko babyifuzaga, bafashe umwanzuro wo gukoresha umugezi wa Nyabarongo, kuko mu mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, irindwi yose iwukoraho.

Kayitare yagaragaje uburyo icyo cyemezo cyagize ingaruka zikomeye ku Batutsi.

Ati: “Bakomeje gukora ubukangurambaga bwo kongera umubare w’Abatutsi bagomba kwicwa mu gihe gito. Si ibyo gusa, kuko hatekerejwe n’undi mugambi mubisha wo gupakira Abatutsi mu ma bisi bakajya kwicirwa mu bice bya Ngororero, abenshi bakajugunywa muri Nyabarongo.”

Yakomeje agira ati: “Byarakozwe rero muri iyo mirenge irindwi yose, ndetse kugeza ubu dufite imiryango myinshi yazimiye muri Nyabarongo, dufite kandi n’Abatutsi benshi tutazigera tugira amahirwe yo gushyingura kuko Nyabarongo yabadutwaye.”

Iminsi yakomeje kwicuma, kugeza ubwo ku itariki ya 2 Kamena, interahamwe zari zateguye ko nta Mututsi n’umwe uri busigare  muri Kabgayi ku buryo n’ibikoresho byo kurasa no gusenya aho bihishe byose byari byarateguwe ,  Icyakora kuri uwo munsi, Imana ikinga ukuboko yohereza Inkotanyi i Kabgayi, ziburizamo uwo mugambi mubisha.

Abayobozi b’uturere twa Kamonyi, Ruhango, Ngororero, bari kumwe n’ukuriye ubushinjacyaja bwa Muhanga

Ni na yo mpamvu, Meya Kayitare yavuze ko “kuri iyo tariki, Umututsi wari ukiri muzima n’uwari inkomere yahembuwe”, ahamya ko nta cyari kuzashoboka iyo hataba ingabo za RPA-Inkotanyi.

Ubutwari bwaranze ingabo za RPA bwanagarutsweho na Marcel Usabawera, umwe mu barokokeye i Kabgayi, watanze ubuhamya avuga ko iyo hataba Inkotanyi nta n’umwe muri bo uba wararokotse.

Yavuze ko ku itariki ya kabiri mu gitondo, bumvise amasasu hejuru yabo, basanga abasirikare benshi babagose ariko ngo bidatinze, baje kubona abana bato b’Inkotanyi baza bababwira bati “nimusohoke, ntabwo mugipfuye.”

Usabawera avuga ko nyuma yo kurokoka yongeye kubona ubuzima, ubu akaba ari umugabo wiyubatse, ndetse afite abana bize kandi yatoje gukunda igihugu.

Marcel Usabawera warokokeye i kabgayi

Ati: “Umwe ubu ari mu butumwa muri Centra Afurika. Niyo yapfa ntabwo byambabaza kuko nzi ko hari n’abana b’Inkotanyi bapfuye kubera twebwe. Nkunda igihugu cyanjye, ndagikorera, nkanakitangira nubwo banyiciye abantu, ubu mfite umuryango, n’uwanjye uzankomokaho azagikunde mpaka apfuye, kandi namwe muzakundishe aba banyu igihugu.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yagaye byimazeyo abagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe i Kabgayi, ababuyoboye n’ababushoyemo abaturage, ariko anashima uruhare rwagizwe n’Inkotanyi mu guhagarika Jenoside.

Yagize ati: “Uyu munsi rero twaje kunamira inzirakarengane zaguye hano, turanihanganisha cyane abafite abavandimwe babo bahaburiye ubuzima, ariko kandi turanashimira Inkotanyi ko zanditse amateka atazasibangana na rimwe ku barokokeye hano kuko bagaragaje igisobanuro cy’ubuzima nyuma y’urupfu.”

Yakomeje agira ati: “Turashimira ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zagaragaje ubutwari, zahagaritse Jenoside, zirokora abahigwaga, zibohora igihugu, zishyiraho ubuyobozi bw’igihugu bwiza bushingiye ku bumwe, umutekano, amahoro n’iterambere.”

Ashingiye kuri ibi bikorwa by’indashyikirwa, Guverineri Kayitesi yaboneyeho gusaba abakiri bato kugira ubutwari, baharanira kuba intangarugero mu kwamagana ikibi.

Guverineri kayitesi uyobora Intara y’Amajyepfo

 Ati: “Rubyiruko nimwitandukanye n’amateka mabi mutagizemo uruhare, mwe kuba imbata zayo, mube intangarugero mu kurwanya icyari cyo cyose cyashaka kubabibamo amacakubiri kuko twese turi Abanyarwanda. Mu gihe mubona ababiba urwango n’ibinyoma mujye mubamagana, mubavuguruze mu mucyo no mu bwenge mushingiye ku kuri no ku mateka yacu yanditse.”

Imibare igaragaza ko mu Batutsi ibihumbi 50,000 bahungiye i Kabgayi, abagera ku bihumbi 38,000 bishwe.  Icyakora, bitewe n’uko Hari benshi bajugunywe muri Nyabarongo, abandi imibiri yabo ikaba itaraboneka, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi ruruhukiyemo imibiri y’abagera ku bihumbi 12,229.

Aba Batutsi bari bahungiye i Kabgayi bakomokaga cyane cyane mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, ubu igizwe n’uturere twa Muhanga, Ruhango na Kamonyi.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko, niwe wayoboye isengesho
Umuhanzi Mariya Yohani yatanze ubutumwa mu ndirimbo

Hunamiwe hanashyirwa indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi bicwe muri Jenoside

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.