Kuwa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi, Ambasaderi wa Pakisitani mu Rwanda, Naeem Khan, yasuye ikigo cya Hope Foundation Institute giherereye mu Karere ka Muhanga.
Ni uruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’igihugu cya Pakisitani n’u Rwanda, binyuze mu mushinga bise Africa–Asia.
Aganira na ICK News, Ambasaderi yasobanuye ko uyu mushinga ukoreshwa nk’igikoresho cyo guteza imbere uburezi hifashishijwe siporo mu mashuri, kuko ari ibintu byuzuzanya.
Yagize ati: “Siporo ni umufatanyabikorwa mwiza w’uburezi. Ikindi kandi, siporo ni kimwe mu byo Pakisitani icuruza mu bindi bihugu. Bityo rero, turifuza kubaka umubano uhamye hagati y’ibihugu byombi. Tuzazana Abanyapakisitani gukinira hano, ndetse n’Abanyarwanda bazajya gukina iwacu.”
Uretse ibyo kandi, yanasobanuye icyo uyu mushinga ufasha ibigo by’amashuri bitandukanye, ndetse yizeza ko ubwo bufatanye buzakomeza.

Yagize ati: “Urugero, uyu munsi twasuye Hope Foundation yo mu Karere ka Muhanga. Twabahaye imipira, amafaranga, imidali, ndetse tubashishikariza gukomeza gukora siporo cyane. Twanabwiye abana bakiri bato ko bazagira ubuzima bwiza nibakomeza gukora siporo. Rero tuzakomeza gushyira imbaraga no mu bindi bikorwa birimo ikoranabuhanga n’ibindi.”
Dusabimana Violette, uyobora iki kigo, ahamya ko uruzinduko rwa Ambasaderi rwabasigiye byinshi byiza, birimo no kwiga uko bakongera imbaraga mu guteza imbere siporo y’abana ku mashuri.
Ati: “Uru ruzinduko rwaduteye ingabo mu bitugu, natwe twumva ko siporo dukwiye kuyishyiramo imbaraga kimwe n’ayandi masomo. Ambasaderi twavuganye y’uko ibikoresho tudafite azabidushakira, ku buryo dushobora kubyibikaho tukajya dutegura abana bacu kugira ngo bagire ubuzima bwiza.”
Dusabimana kandi yanaboneyeho gushishikariza andi mashuri gushyira imbaraga mu gutanga amahirwe yo gukina imikino itandukanye ku bana , kuko ari byiza ku buzima n’imitsindire yabo mu mashuri.
Ati: “Ibindi bigo na byo twabishishikariza kwitabira siporo, kugira ngo twese dutere imbere turi kumwe.”
Dushime Noella, umunyeshuri wiga kuri iri shuri, yashimiye ibikoresho bahawe, ahamya ko biteguye kubibyaza umusaruro.
Ati: “Ni ibintu byiza kuba baje kudusura bakaduha bimwe mu bikoresho tutari dusanzwe dufite. Bizatuma twongera umurava wo gukora neza.”

Amarushanwa atandukanye y’imikino yari yarateguwe n’Ishuri Hope Foundation Institute yasojwe kuri uyu munsi, yegukanywe n’amakipe y’iki kigo.
Mu cyiciro cy’abahungu bakinaga umupira w’amaguru, ikipe ya Hope Foundation yatsinze ikipe ya E.P Gifumba.
Mu cyiciro cy’abakobwa bakinaga umukino w’intoki wa Handball, ikipe ya Hope Foundation yatsinze ikipe ya G.S Nyabisindu.
Hope Foundation Institute ni ikigo cyashinzwe mu mwaka wa 2016. Kugeza ubu gifite abanyeshuri 360 biga mu byiciro by’amashuri y’incuke n’abanza, ndetse kikaba kigeze kure imyiteguro yo gutangiza icyiciro cy’amashuri yisumbuye.
Umubano wa Leta y’u Rwanda n’iya Pakisitani ni uwa kera kuko watangiye mu 1962, aho ibiro bya Ambasade y’u Rwanda biherereye mu Bushinwa, mu gihe Pakisitani yo ifite icyicaro gihoraho i Kigali kuva mu kwezi kwa Werurwe 2021.



