Kirehe: Miliyoni 80 Frw zateganyirijwe gusana imihanda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buratangaza ko mu ngengo y’imari ya 2025-2026 hatagenyijwe miliyoni 80 Frw yo gusana imihanda imwe n’imwe yo muri aka karere yangiritse.

Ni nyuma y’igihe bamwe mu baturage bo mu bice bimwe na bimwe by’aka karere basaba ubuyobozi kubasanira imihanda.

Kirehe: Bahangayikishijwe n’iyangirika ry’umuhanda Nyamugali-Mahama

Mu kiganiro na ICK News, Umuyobozi w’Akarere, Rangira Bruno avuga ko imihanda izasanwa ari iyangijwe n’imvura ndetse n’indi yagiye yangirika bitewe n’imikoreshereze mibi.

Imwe muri iyo mihanda ni Nyamugali-Bukora na Mahama–Mpanga yamaze kugaragara ko yangiritse cyane.

N’ubwo aya mafaranga yamaze gutegurwa, ubuyobozi buvuga ko ingengo y’imari itaremezwa neza.

Meya Rangira ati “Hari intambwe imaze guterwa mu gutegura ingengo y’imari, ariko ntiharaba kuyemeza burundu bitewe n’uko hari ibikiri kugenzurwa birimo kureba niba ubushobozi buhari buhwanye n’imihanda yose yangiritse duteganya gusana.”

Bamwe mu batuye mu murenge wa Nyamugali na Mahama bavuga ko bishimiye kuba ubuyobozi bwatangiye gutekereza ku mihanda yangiritse, ariko bagasaba ko ibikorwa bitazaguma mu nyandiko gusa.

Mukandayisenga Olive utuye mu Kagari ka Bukora, yagize ati “Iyo imvura iguye ntitubona imodoka, abana batinda kugera ku mashuri, abarwayi na bo kugera kwa muganga biragorana. gusa twishimiye ko uyu muhanda Nyamugali-Bukora uri muyateganijwe gusanwa.”

Habanabakize Jean Marie Vianney, utuye i Mahama, ati “Umuhanda wa Mahama–Mpanga ugenda wangirika buri mwaka. Twumva bavuga ingengo y’imari yo kuwusana ariko turasaba ko byihutishwa, ntibigume mu mvugo ahubwo bigashyirwa mu bikorwa.”

Akarere ka Kirehe kari ku buso bwa kirometerokare 1,118.5 gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 460 nk’uko byagaragajwe n’ibarura rusange ry’abaturage ryo muri 2022, kagizwe n’imirenge 12, n’utugari 60 n’imidugudu 612.  Gaherereye mu majyepfo y’iburasirazuba bw’Igihugu mu birometero 133 uvuye mu Umujyi wa Kigali.