DRC: Abarenga 100 bahitanwe n’umwuzure

Ubuyobozi mu ntara ya Kivu y’Epfo bwatangaje ko umwuzure ukomeye wibasiye uduce twinshi twegereye umugezi wa Kasaba uherereye muri teretwari ya Fizi muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, watwaye ubuzima bw’abantu barenga 100.

Uyu mwuzure watewe n’imvura nyinshi yaguye mu joro ryo ku 8 rishyira ku 9 Gicurasi 2025, nk’uko Bernard Akili, umuyobozi w’aka gace yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP.

Yagize ati: “Imvura nyinshi yaguye idahita yatumye umugezi wa Kasaba wuzura urenga inkombe zawo muri iryo joro, amazi menshi atemba agana mu ngo, “ajyana byose byari mu nzira yawo — amabuye manini, ibiti binini n’icyondo — mbere yo gusenya inzu zose zari hafi y’inkengero zz’umugezi.”

Uyu muyobozi yakomeje agira ati: “Abapfuye ahanini ni abana n’abasaza,” yongeraho ko abantu 28 bakomerekeye muri uwo mwuzure, naho inzu zigera ku 150 zirasenyuka burundu.

Umuyobozi wa teretwari ya Fizi, Sammy Kalonji, yavuze ko uyu mugezi wahitanye byibuze abantu 104 kandi “wangiza ibintu byinshi.”

Minisitiri w’ubuzima w’Intara ya Kivu y’Epfo, Theophile Walulika Muzaliwa, yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko ibikorwa byo gutabara byabaye ingorabahizi bitewe n’ibura ry’ibikoresho by’ubutabazi ndetse no guhagarara kw’imirongo ya telefoni bitewe n’imyuzure wangije umuyoboro w’itumanaho.

Ibiza nk’ibi by’imvura n’imyuzure bikunze kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, cyane cyane ku nkengero z’imigezi minini mu burasirazuba bw’igihugu, aho imisozi ihaturiye ikomeza kwangizwa n’itemwa ry’amashyamba.

Mu mwaka wa 2023, imyuzure yishe abantu 400 mu duce dutandukanye turi ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu, mu Ntara ya Kivu y’Epfo, mu gihe no mu kwezi gushize, abantu 33 bapfiriye mu myuzure yabaye mu murwa mukuru Kinshasa.