Ibigo bibiri by’umuryango w’abibumbye (Loni) byatangaje kuri uyu wa Kane ko imirwano ibera hafi y’umugezi wa Nile muri Sudani y’Epfo yabujije imfashanyo z’ubutabazi kugera ku bana barenga 60,000 bafite imirire mibi mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’igihugu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP) n’irirengera uburenganzira bw’abana (UNICEF) byatangaje ko batekereza ko ibiribwa bifasha abafite imirire mibi bigenewe Leta ya Upper Nile, imwe mu zigaragaza ubwinshi bw’abana bafite imirire mibi muri Sudani y’Epfo, bizashira bitarenze mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi.
Mu itangazo rihuriweho ryasohowe na WFP ndetse na UNICEF, Mary-Ellen McGroarty, uhagarariye WFP muri Sudani y’Epfo yagize ati:”Abana ni bo ba mbere bahura n’ingaruka mbi mu bihe by’amage. Nituramuka tudashoboye kugeza ibiribwa byifashishwa mu kuvura imirire mibi aho bikenewe, dushobora kubona ikibazo cy’imirire mibi gikomeza kwiyongera mu duce dusanzwe dufite ibyo bibazo cyane.”
Umugezi wa Nile ni inzira y’ingenzi y’ubwikorezi muri Sudani y’Epfo kuko iki gihugu gifite imihanda irimo kaburimbo mike kandi kikagira ubutaka bugoye kugendwaho, cyane cyane mu bihe by’imvura aho imihanda myinshi iba itagishoboye kunyurwaho.
Ibi bigo bya Loni ntibyavuze imirwano nyir’izina yahagaritse inzira zinyuzwamo ubutabazi, ariko ingabo za leta zimaze igihe zirwana n’umutwe w’inyeshyamba w’aba-Nuer witwa White Army mu bice biri hafi y’Umugezi wa Nile guhera mu kwezi kwa Werurwe.
Iyi mirwano yatumye Visi Perezida wa Mbere Riek Machar atabwa muri yombi kandi habaho izamuka ry’ibibazo bya politiki bikomeye, aho ndetse Umuryango w’Abibumbye watanze impuruza uvuga ko ibyo bishobora kongera gusubukura intambara y’abenegihugu yarangiye mu 2018.
WFP na UNICEF byavuze kandi ko mu kwezi kwa Kane hagati, imodoka zari zitwaye toni 1,000 z’ibiribwa byerekezaga muri Leta ya Upper Nile zabujijwe gukomeza urugendo kubera umutekano muke.
Ibi bigo byemeje ko byafashe umwanzuro wo kudashyira ibiribwa mu mavuriro no mu bubiko byo mu duce tudatekanye, kuko byashoboraga kuba intandaro yo kwibwa no gusahurwa.
Obia Achieng, uhagarariye UNICEF yagize ati: “Twafashe umwanzuro udasanzwe wo guhagarika kohereza ibibiribwa kubera ko twatinyaga ko bitazagera ku bana babikeneye cyane, bitewe n’imirwano ikomeje, ibikorwa byo gusahura no guhungabanya inzira y’umugezi.”
