Abarimu n’abaganga mu bazagirwaho ingaruka zikomeye na AI mu myaka 10 iri imbere-Bill Gates  

Umuherwe w’Umunyamerika akaba nyir’ikigo cya Microsoft, Bill Gates, avuga ko iterambere ryihuse ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) rizagabanya cyane uruhare rw’abantu mu mirimo isanzwe, cyane cyane mu nzego nk’ubuvuzi n’uburezi, ndetse ko ibi bishobora kuba mu gihe kitarenze imyaka 10.

Mu kiganiro The Tonight Show giherutse gutambuka kuri televiziyo ya NBC, Gates yagaragarije umunyarwenya Jimmy Fallon utegura iki kiganiro ko ejo hazaza abantu batazaba bagikenewe “mu bintu byinshi,” kuko ikoranabuhanga rya AI rizaba rishoboye gukora imirimo isaba ubumenyi bwihariye.

Yagize ati: “Ubu inzobere mu buvuzi cyangwa mu burezi ntabwo zihagije ariko mu myaka iri imbere, inama ku buvuzi n’imyigire zizajya ziboneka ku buntu kandi mu buryo bworoshye.”

Mu kindi kiganiro yagiranye n’umuhanga mu by’ibyishimo n’imibereho myiza, Prof. Arthur Brooks wo muri Kaminuza ya Harvard, Gates yavuze ko twinjiye mu gihe yise “ubwenge bw’ubuntu” (free intelligence), aho AI izajya ikora ibintu byinshi bisanzwe bikorwa n’abantu.

Yavuze ko iri koranabuhanga rizinjira mu buzima bwa buri munsi, rikavugurura serivisi z’ubuvuzi, isuzuma ry’indwara, n’uburyo bwo kwigisha.

Gates yagize ati: “Ni impinduka zikomeye kandi ziteje ubwoba ho gato, kuko ziri kuba vuba cyane kandi nta mipaka zifite.”

Hari impaka zikomeye ku kibazo cy’uruhare rw’abantu mu isi izaba iyobowe n’ubwenge bw’ubukorano.

Bamwe bavuga ko AI izafasha abantu gukora byinshi vuba no gutanga amahirwe mashya mu bukungu, mu gihe abandi bafite impungenge ku kibazo cy’umutekano w’akazi.

Mustafa Suleyman, Umuyobozi wa AI muri Microsoft, nawe yemera ko izi mpinduka zizagira ingaruka zikomeye ku kazi.

Mu gitabo yanditse mu 2023 yise The Coming Wave, Suleyman yaranditse ati: “Ibi bikoresho bizafasha abantu mu gihe gito. Bizatuma dushobora gukora byinshi kandi neza, bitume ubukungu bukura, ariko mu by’ukuri bizasimbura imirimo y’abantu.”

Nubwo Gates yemera ko hari ingaruka, akomeza yerekana ko AI izatanga ibisubizo byiza mu buvuzi, mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’uburezi.

Ariko anemera ko hari ibintu bizahora bigengwa n’abantu. Ati: “Hari bimwe tuzihitiramo kugumana nk’abantu,” aha yavugaga nko kwidagadura no gushimisha abantu.

Yongeraho ati: “Ariko ibijyanye no gukora ibintu, kubitwara, no guhinga, mu gihe kiri imbere ibyo bizaba ari ibibazo byakemutse.”

Nubwo yizeye iterambere rya AI, Gates anagaragaza impungenge zifite ishingiro, cyane cyane ku bijyanye n’amakosa AI ishobora gukora cyangwa amakuru ayitangwamo atari yo, nk’uko yabisobanuye mu nyandiko yanditse kuri blog ye mu 2023.

Ariko avuga ko iyo aza gutangira ubucuruzi bushya muri iki gihe, yari guhitamo umushinga ujyanye na AI.

Mu kiganiro yagiranye na CNBC mu kwezi kwa Nzeri 2023, yagize ati: “Ubu umuntu ashobora kubona miliyari z’amadolari kuri kompanyi nshya ya AI, nubwo yaba ifite ibitekerezo bike bidafite imiterere ihamye.”

Yongeyeho ati: “Nshishikariza urubyiruko rwa Microsoft, rwa OpenAI cyangwa aho nari hose: ‘Dore aho intangiriro iri.’ Kuko mufite amaso mashya kurusha njye, kandi ni amahirwe akomeye mufite.”

Bill Gates amaze imyaka myinshi yitegereza ubushobozi bwihariye bwa AI. Mu 2017, yavuze ko uburyo DeepMind ya Google yatsinze abantu mu mukino ukomeye wa Go ari “intambwe ikomeye” mu mateka y’ikoranabuhanga.