Abimukira b’Abanyafurika 68 biciwe mu gitero cya Amerika muri Yemeni

Umutwe w’aba- Houthi wo muri Yemeni wavuze ko igitero cy’indege za Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagabye ku kigo cyakira Abimukira giherereye mu majyaruguru ashyira iburengerazuba, mu ijoro ryakeye cyahitanye abimukira b’Abanyafurika 68.

Televiziyo Al Masirah y’uyu mutwe yatangaje ko abandi bimukira 47 bakomeretse, aho benshi muri bakometse bikabije, ubwo icyo kigo giherereye mu ntara ya Saada cyagabwagaho igitero. Iyo televiziyo yashyize ahagaragara amashusho agaragaza imibiri myinshi y’abantu yari iri mu matongo y’inyubako yasenyutse.

BBC news dukesha iyi nkuru ivuga ko umwe mu bashinzwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’Amerika bwamenyeshejwe iby’ibi birego birebana n’abasivili bapfuye.

Icyo gitero cyabaye hashize amasaha make Ishami rya Gisirikare rya Amerika ritangaje ko ingabo zaryo zimaze kugaba ibitero ku ntego zirenga 800, kuva Perezida Donald Trump yategeka gukaza ibitero byo mu kirere bigamije kurwanya inyeshyamba z’aba- Houthi ku wa 15 Werurwe.

Iryo shami ryatangaje ko ibyo bitero “byahitanye abarwanyi benshi baba Houthi n’abayobozi benshi b’izo nyeshyamba”, barimo n’abayobozi bakuru bashinzwe gahunda za misile n’indege zitagira abapilote (drones).

Gusa Ubuyobozi buri mu maboko y’Aba-houthi bwo bwavuze ko ibyo bitero byahitanye abasivili benshi, mu gihe ngo abo mu nyeshyamba bapfuye ari bake cyane.

Al Masirah itangaza ko ikigo cyakira abimukira giherereye i Saada cyari kirimo Abanyafurika 115 ubwo cyaterwagaho ibisasu inshuro enye hafi saa kumi n’imwe z’a mugitondo ku isaha yaho (saa munani z’igicuku ku isaha ya GMT).

Nyuma yo gusura ahabereye icyo gitero, Umuyobozi w’Umuryango w’Abasomali baba muri Yemeni, Ibrahim Cabdulqaadir Macallin, yabwiye BBC ati: “Byari ibintu bibabaje kandi biteye ubwoba… nabonye abantu batwitswe. Hari imibiri twabonye tutashoboye no kumenya abo ari bo.”

Yavuze ko umubare w’Abasomali bishwe wari “muto cyane” kuko itsinda ryabo ryari ryakuwe muri icyo kigo  iminsi itatu mbere y’uko kigabwaho igitero, anasobanura ko abari bakirimo benshi bari Abanya-Ethiopia.

Yongeyeho kandi ko icyo kigo cyari “ahantu hafunguye” kandi ko “kitari hafi y’ibirindiro bya gisirikare”.

Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iyobowe n’Aba-houthi yamaganye icyo yise “igitero cyabaye ku bushake” kuri icyo kigo, ivuga ko ari “icyaha cy’intambara.”

Umuyobozi mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko Ubuyobozi bukuru bwafatanye uburemere ikibazo cy’abasivili bapfuye, kandi ko kuri ubu burimo gukora isuzuma ry’ibyangijwe n’igitero.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bimukira (IOM) ryatangaje ko ryababajwe cyane no kumva amakuru y’abimukira baburiye ubuzima muri icyo gitero cyo muri Saada.

IOM yakomeje iti: “Nubwo tudakorera muri icyo kigo, twiyemeje gukurikirana hafi uko ibintu bihagaze kandi twiteguye gutanga ubufasha igihe cyose bibaye ngombwa.”

Yakomeje isaba iti: “Turahamagarira impande zose ziri mu ntambara gushyira imbere kurinda abasivili no kubaha byuzuye amategeko mpuzamahanga.”