Guverinoma ya Tanzania yafashe umwanzuro wo guhagarika itumizwa ry’ibicuruzwa byose bikomoka ku buhinzi bituruka muri Afurika y’Epfo no muri Malawi, bitewe n’uko ibyo bihugu byombi byananiwe gukuraho inzitizi z’ubucuruzi ku bicuruzwa by’ibikomoka ku buhinzi byo Tanzania.
Icyo cyemezo cyatangajwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025 na Minisitiri w’Ubuhinzi, Bwana Hussein Bashe, wavuze ko impamvu nyamukuru y’icyo cyemezo ari ubusumbane bumaze igihe mu bucuruzi n’ikibazo cy’uko ibihugu byombi bitagaragaza ubufatanye mu buryo bungana nk’uko Tanzania Daily News ibivuga.
Minisitiri Bashe yagize ati: “Turimo gufata izi ngamba mu rwego rwo kurengera inyungu z’ubucuruzi bwacu. Ubu ni ubucuruzi – kandi mu bucuruzi, tugomba kubahana twese.”
Yakomeje agira ati: “Ntitwakomeza kwihanganira ubusumbane budahwitse. Nubwo ibiganiro bigikomeje, tugomba gufata ingamba zo kurengera inyungu zacu z’ubukungu.”
Minisitiri yatangaje ko uhereye ako kanya, Tanzania itazongera kwemera ko hinjizwa mu gihugu pome zituruka muri Afurika y’Epfo, ndetse anashyiraho ihagarikwa rusange ry’ibicuruzwa byose bikomoka ku buhinzi bituruka muri Afurika y’Epfo no muri Malawi.
Mu cyumweru gishize, Malawi na Afurika y’Epfo byashyizeho inzitizi ku bicuruzwa byinshi bikomoka ku buhinzi bituruka muri Tanzania, birimo umuceri, ingano, tangawizi, ibitoki, n’ibigori. Icyo cyemezo cyagize ingaruka zikomeye ku rujya nu ruza rw’ibicuruzwa ndetse kinahungabanya abacuruzi bo muri Tanzania bacuruza mu karere ka Afurika y’Amajyepfo.
Ubuyobozi bwa Malawi buherutse gutangaza ko ihagarikwa ry’itumizwa ry’ibicuruzwa bimwe na bimwe, ryatangajwe na Malawi muri Werurwe, byari icyemezo cy’agateganyo gikumira ibicuruzwa biturutse mu mahanga, hagamijwe kurengera abahinzi n’abacuruzi bo muri icyo gihugu.
Minisitiri w’Ubuhinzi wa Tanzania yavuze ko icyemezo cya Malawi cyagize “ingaruka zitaziguye” ku bacuruzi b’igihugu cye. Gusa yongeyeho ko n’ubwo imbaraga za dipolomasi zo gukemura iki kibazo zitigeze zishoboka, ibiganiro bishya bikomeje.
Mu gihe yasobanuraga icyo cyemezo cyo guhagarika ibyo bicuruzwa, Bwana Bashe yijeje Abanyatanzaniya ko iri tegeko ritazahungabanya umutekano wabo w’ibiribwa.
Ati: “Nta Munyatanzaniya uzapfa kubera kubura pome cyangwa inkeri bituruka muri Afurika y’Epfo.” Yongeraho ko ahubwo izo ngamba zigamije kurengera inyungu zabaturage b’icyo gihugu.
