Turukiya: Umutingito ukomeye wibasiye umurwa mukuru Istanbul

Kuri uyu wa gatatu, Ikigo gishinzwe guhangana n’ibiza mu gihugu cya Turukiya, cyatangaje ko  Umujyi wa Istanbul, wibasiwe n’umutingito ukomeye uri ku gipimo cya 6.2.

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubumenyi bw’isi (USGS) cyatanagaje ko uyu mutingito wari ufite ubujyakuzimu bwa Kilometero hafi 6 ukaba waturutse mu bilometero 40 uvuye mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Istanbul, mu Nyanja ya Marmara.

Nta makuru yahise atangazwa ku byangiritse cyangwa abakomeretse, ariko abantu benshi basohotse mu nyubako bari barimo  bafite ubwoba abandi bari kuri telephone bahamagara abagize imiryango yabo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Istanbul bwatangaje ko nta “bibazo bikomeye” byagaragaye nyuma y’uyu mutingito, icyakora bubasaba kwirinda kwegera inyubako ndende.

Kemal Cebi, Meya w’akarere ka Kucukcekmece ko mu burengerazuba bwa Istanbul, yabwiye televiziyo y’igihugu NTV ko “nta kibazo gikomeye kiramenyekana,” ko cyatewe n’uyu mutingito.

Icyakora yavuze ko hari umuvundo w’imodoka n’impungenge ko inyubako nyinshi zishobora kujya mu kaga bitewe n’ubucucike bw’aho.

Bitewe n’imirongo ibiri isanzwe itandukanya Turikiya (fault lines), bituma hakunda kubaho imitingito.

Ku wa 6 Gashyantare 2023, umutingito wa 7.8 n’undi wakurikiyeho mu masaha make nyuma yawo wangije unasenya inyubako zibarirwa mu bihumbi ,  mu ntara 11 z’amajyepfo no mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Turikiya, uhitana abarenga 53,000. Ndetse n’abandi 6,000 baguye mu majyaruguru y’igihugu cy’igituranyi cya Syria.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.