Ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zigeze kuri 72%

Ubushakashatsi bushya bwa karindwi ku mibereho rusange y’ingo (EICV7) bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025, bugaragaza ko ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zavuye kuri 34% mu 2017, zigera kuri 72% mu 2024.

Ingo zo mu cyaro nizo zagize izamuka cyane kuko ziyongereyeho 40%, aho zageze kuri 65% zivuye kuri 25%, mu gihe ingo zo mu mijyi zifite amashanyarazi zageze kuri 88% zivuye kuri 76%.

Ubushakashatsi bwanagaragaje intambwe imaze guterwa mu ngo zikennye.

Uko kubona amashanyarazi bihagaze hashingiwe ku byiciro bitanu by’amikoro byiswe ‘quintile’ (bivuye ku bakennye cyane Q1, kugera ku bakire cyane, Q5), byagaragaje ko habayeho izamuka rya 44% mu kubona amashanyarazi ku bari mu cyiciro cya mbere cy’abakennye cyane.

Icyikiro cya Kabiri (Q2) cyavuye kuri 5% mu 2014 igera kuri 16% muri 2017, na 62 ku ijana muri 2024.

Mu cyiciro cya gatatu (Q3), kubona serivisi z’amashanyarazi byavuye kuri 7% mu mwaka wa 2014 bigera kuri 25% mu mwaka wa 2017, hanyuma bigera kuri 68% mu mwaka wa 2024.

Mu cyiciro cya kane (Q4), byazamutse bivuye kuri 17% mu mwaka wa 2014 bigera kuri 37% mu mwaka wa 2017, binagera kuri 77% mu mwaka wa 2024.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yvan Murenzi yavuze ko uwo musaruro ari ikintu gishimishije cyane, ndetse agaragaza ko hakozwe umurimo ukomeye mu bijyanye no kwegereza abantu amashanyarazi, bigeze ku bo mu bice by’icyaro biba akarusho.

Ati “Twavuye kuri 25% tugera kuri 65% by’ingo zigerwaho n’amashanyarazi mu cyaro. Ni ikintu gikomeye cyane mu kugeza serivisi z’ibanze ku bafatanyabikorwa n’abo mu byaro badasigaye.”

Murenzi yagaragaje ko ibyo bigaragaza uburyo imishinga itandukanye ifasha mu kugeza ku baturage serivisi z’ibanze iri gushyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ikindi barangamiye ari ukugeza ku baturage serivisi z’ibanze hashingiwe ku bushobozi bwabo, hagaherwa ku bakennye cyane kugira ngo bafashwa kubuvamo.

Ati: “Murabona ko umubare w’ingo zagejejwejo amashanyarazi wikubye ariko biba akarusho bigeze ku bakennye cyane.”

Icyiciro cya gatanu (Q5) -aricyo cy’abinjiza menshi kurusha abanda, na cyo cyagaragaje intambwe, kuko cyavuye kuri 57% mu mwaka wa 2014 kigera kuri 69% mu mwaka wa 2017, ndetse kigera kuri 92% mu mwaka wa 2024.