Yampaye amafaranga ijana ngo ngure icyo kurya, muheruka ubwo – Uwarokokeye Rebero ya Bugesera

Kuri uyu wa 14 Mata mu Karere ka Bugesera habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ahatangiwe ubuhamya bwerekana itotezwa rikomeye ry’Abatutsi ryatangiye kuva ku butegetsi bwa Gregoire Kayibanda wahererekanyije uwo murage n’abamukurikiye kugeza ku ndunduro yo kurimbura inzirakarengane muri Mata 1994.

Muri iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abarimo Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo, ba Senateri Donatille Mukabalisa na Dr. Emmanuel Havugimana […], hibutswe Abatutsi biciwe ku musozi wa Rebero mu murenge wa Mayange, nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso rwa Nyamata, ahashyinguye abasaga ibihumbi 45 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Karekezi Patrick warokokeye ku Irebero yavuze uburyo abatutsi batotejwe bakanicwa kuva na mbere y’ 1994.

Yagize ati “Niga mu mashuri abanza hano G.S Mayange A, abarimu bakundaga kutubwira ngo abahutu bajye ukwabo n’abatutsi bajye ukwabo kugeza ubwo abo twigana batwitaga inzoka.”

Yavuze ko ku wa 7 Mata 1994 indege ya perezida Juvenal Habyarimana yaraye ihanuwe ari bwo bahise bahungira kuri uwo musozi wa Rebero, maze bahakoranira barenga abantu 3500, maze bagerageza kwirwanaho.

Yagize ati “ibitero by’interahamwe iyo byazaga twabateraga amabuye bagasubirayo maze ku itariki 13 haza amabisi atatu yuzuye abasirikare baturutse mu kigo cya Gako tugira ngo baje kuturinda, naho bazanywe no kutwica. Baratugose maze natwe dufata amabuye, ariko kuko bari bafite imbunda na za gerenade baraziduteye ari nako baturasa bamwe muri twe barapfa abandi bakwirwa imishwaro.”

Icyo gihe, Karekezi nawe yahungiye mu gihuru asangamo mukuru we, ariko uko bihishe bakajya babona interahamwe zitema abatutsi nk’utema imitumba.

Ati “Twavuye mu bihuru mukuru wanjye ampa amafaranga ijana ati nubona aho ugura icyo kurya ukigure jyewe ngiye mu rugo ntitwakomeza kugendana batazatwicira hamwe. Muheruka icyo gihe.”

Yasoje avuga ko yarokowe n’inkotanyi zimukuye ahitwa i Kanyanza muri Nyabikenke.

Umwali Angelique, Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ubwo yashyiraga indabyo aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Umwali Angelique, Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu ijambo yagejeje ku bari aho yagaragaje ko muri Bugesera hagaragaye ubwicanyi bukabije ariko mu myaka 31 hagaragara iterambere.

Yagize ati “Kwibuka ni umwanya mwiza wo kuzirikana imbaga y’abatutsi bishwe bazira uko bavutse, kandi ni ukubasubiza agaciro bambuwe. Kwibuka ni ukwibutsa abahakana n’abapfobya Jenoside bavuga ko yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ko icyo ari ikinyoma cyambaye ubusa.”

Yavuze ko n’ubwo mu Bugesera hasigaye inshike, imfubyi n’abapfakazi mu rugendo rw’imyaka 31 hari byinshi akarere kishimira nk’ibikorwa remezo: amazi, umuriro n’imihanda myiza ya kaburimbo.

Akarere kandi gafite amashuri y’icyitegererezo yaba abanza, ayisumbuye na za Kaminuza. Yibukije ko Bugesera ari akarere karimo kubakwamo ikibuga cy’indege mpuzamahanga, bikaba nabyo byaratumye kifuzwa n’Abanyarwanda n’abanyamahanga bashaka kugakoreramo ndetse no kugatura mo.

Senateri Donatille Mukabalisa

Senateri Donatille Mukabalisa wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yavuze ko amateka ya Bugesera yihariye, aho yagize ati “Ndibuka ko mu ngo nyishi z’abatutsi wasangaga abagabo ari bakeya kuko benshi bari barishwe mu 1963 kugeza aho batsembye muri Mata 1994.”

Yongeyeho ati “Kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi ni inshingano dufite nk’Abanyarwanda kandi ni amateka igihugu cyanyuzemo abakiri bato bagomba kumenya. Ntabwo byari byoroshye kongera kubaka igihugu ariko byarashobotse ubu tumaze gutera intambwe ishimishije muri byinshi tubikesha ubuyobozi bwiza bureba kure.”

Yasoje asaba urubyiruko gukomeza gushimangira ubumwe bwacu aho yagize ati “n’ubwo aba twibuka babayeho mu bihe bigoye ariko bagiraga umwete wo gukora. Namwe muzagere ikirenge mu cyabo.”

Kuri ubu, Akarere ka Bugesera gafite inzibutso enye arizo; urwa Ntarama ruruhukiye mo imibiri 5,000, urwa Gashora ruruhukiyemo imibiri 5,000, urwa Ruhuha ruruhukiyemo imibiri 9,000, n’urwa Nyamata ruruhukiyemo imibiri 45,000 rukaba rwaramaze no kujya mu murage w’Isi.