Amerika: DHS yibeshye isaba Abanya-Ukraine bahahungiye gusubira iwabo

Kuwa gatanu w’ejo hashize , muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisiteri Ishinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu  (DHS) yatangaje ko yoherereje ubutumwa bugufi ku Banya-Ukraine bamwe na bamwe batuye  muri iki gihugu, bubamenyesha ko uburenganzira bwabo bwo kuba muri Amerika bugiye kuvanwaho.

Aya ni amakuru yanyujijwe kuri email z’aba baturage, icyakora ntiyakirwa neza n’izi mpunzi z’Abanya-Ukraine kuko yabateje ubwoba n’akajagari batangira kwibaza ukuntu bagiye gusubira mu ntamabara iri mu gihugu cyabo.

Muri ubwo butumwa hari handitsemo ko bamwe mu Banya-Ukraine bahawe ubuhungiro bw’agateganyo bwo gutura muri Amerika uburenganzira bwabo buzavaho nyuma y’iminsi irindwi, kandi ko bashobora gusubizwa iwabo mu gihe batabona indi mpamvu  y’amategeko ibemerera kuguma muri Amerika.

Bwagiraga buti “DHS iri gukoresha ububasha  bwayo bwose mu guhagarika uburenganzira bwawe bwo kuba hano by’agateganyo,”. “uburenganzira bwawe kandi  buzahagarara mu minsi irindwi uhereye kuri iyi tariki.”

Abanya-Ukraine bibasiwe n’aya makosa bari barinjiye muri Amerika binyuze muri gahunda ya “Uniting for Ukraine (U4U)”, yari yarashyizweho na Perezida Biden aho yari igamije kwakira abimukira bahunga intambara.  Icyo gihe  Abanya- Ukraine bagera ku 240,000 binjiye muri Amerika bahunze intambara ikomeje kubahuza n’Uburusiya naho abandi barenga 20,000 binjiye banyuze muri Mexique.

Aba bose bemerewe kwinjira mu buryo bw’akanya gato (parole) ndetse banahabwa amahirwe yo gutura, gukora, no kutirukanwa.

Abaharanira uburenganzira bw’abimukira ku isi nabo  bavuga ko ubwo butumwa bwateje ubwoba bwinshi.

Umwe mu banyamategeko babo yagize ati “Aba bantu bari barahunze urugomo n’ubuzima budatekanye ,  kwakira ubutumwa bubabwira ngo bitegure gusubizwa iwabo, nta bisobanuro birambuye, birababaje kandi biteye impungenge,”.

Kugeza ubu nta mibare nyakuri iratangazwa y’ababonye ubwo butumwa, icyakora DHS yemeje ko nta tegeko rishya ryashyizweho ryo gukuraho uburenganzira bwabo bwo gutura muri Amerika.

Iyi minisiteri yijeje ko igiye gusuzuma uburyo bwo kohereza ubutumwa, kugira ngo amakosa nk’aya atazongera kubaho, mu gihe benshi mu Banya-Ukraine bagikomeje kwiyubaka no gushakisha amahoro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mwaka wa 2023, imibare yatanzwe n’Ubushakashatsi bwakozwe k’ubaturage ba Amerika  (American Community Survey – ACS) bwerekanye ko muri iki gihugu hatuye Abanya-Ukraine  1,425,099.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.