Umuvugizi wa Guverinoma y ‘u Rwanda wungirije yitabye Imana

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 04 Mata 2025 umuvugizi wungirije wa Guverinoma y ‘u Rwanda Alain Mukuralinda Bernard yitabye Imana azize indwara y’umutima nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango we n’Abanyarwanda muri rusange.

Mukuralinda yari muntu ki?

Alain Mukuralinda, uzwi cyane ku izina rya Alain Muku mu ruganda rw’imyidagaduro, yari umwe mu banyapolitiki, abanyamategeko n’abahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda.

Yavutse mu 1970, akurira mu Rwanda aho yize amashuri abanza mu Rugunga. Yakomereje ayisumbuye i Rwamagana mu ishami ry’Ubukungu, ayasoza mu 1990. Muri Nzeri 1991, yinjiye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami rya Science Politique et Sociale, ariko nyuma yaje gukomereza amasomo ye y’amategeko mu Bubiligi, nyuma yo gusanga adakunze imibare iri mu ishami yigaga n’iry’ubukungu.

Nyuma y’amashyuri, Mukuralinda yakoze imirimo inyuranye irimo kuba Umushinjacyaha mu mwaka wa 2002, aza kuba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha. Muri uwo mwanya, yaburanye imanza zikomeye, urwo yibukirwaho cyane ni urubanza rwa Ingabire Victoire, aho yari umwe mu bamushinjaga.

Mu mwaka wa 2015, yasezeye ku mirimo ya Leta, asanga umuryango we i Burayi nyuma y’uko umugore we abonye akazi mu ruganda rwa Heineken mu Buholandi. Nyuma y’aho, bagiye kuba muri Côte d’Ivoire, aho umugore we yakomeje imirimo ye muri Heineken i Abidjan, mbere yo kugaruka mu Rwanda nyuma yo kubona akazi muri Bralirwa.

Ku wa 14 Ukuboza 2021, Alain Mukuralinda yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu itangazo ryasohowe n’Inama y’Abaminisitiri. Ibi byakurikiye imyaka itandatu yari amaze atari mu bakozi ba Leta.

Impano mu Muziki n’Ubuhanzi

Uretse kuba yaritangiye igihugu mu nzego z’ubutabera n’ubuvugizi, Alain Muku yari umuhanzi w’umuhanga, uzwiho indirimbo zakunzwe na benshi nka Tsinda Batsinde – ishimagiza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, Gloria – indirimbo ya Noheri n’Ubunani, Murekatete – indirimbo y’urukundo n’izindi.

Yari n’umwe mu bareberera inyungu z’abandi bahanzi, harimo Nsengiyumva François (Igisupusupu), abatoza, abahuza n’isoko ry’umuziki.

Alain Mukuralinda yibukwa nk’umuntu wakundaga igihugu cye, yagize uruhare mu miyoborere, ubutabera, itangazamakuru, n’iterambere ry’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.