U Burusiya bwakoze ibyaha by’intambara birenga 183,000 muri Ukraine – Perezida Zelensky

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 31 Werurwe, Perezida Volodymyr Zelenskiy yasabiye u Burusiya guhanwa kubera ibyaha birenga 183,000 bivugwa ko byanditswe na Ukraine kuva ubwo Moscow yateraga Ukraine mu 2022, avuga ko hakenewe ubutabera kugira ngo “ikibi kidakomeza gukwira.”

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko ayo magambo Zelensky yayatangarije mu nama y’abayobozi b’u Burayi yabereye i Bucha mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru wa Ukraine Kyiv, aho ingabo z’u Burusiya zashinjwe ubugizi bwa nabi burimo kwica abantu, gufata abagore ku ngufu no kubatoteza igihe zari zahigaruriye.

Ubwo hizihizwaga imyaka itatu ishize ingabo z’u Burusiya zikuwe I Bucha ku ngufu, Zelensky yagize ati: “Ibyaha birenga 183,000 bifitanye isano n’igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine byamaze kwandikwa ku mugaragaro.”

Yongeyeho ko umubare w’ibyaha byanditswe na Ukraine kuva igihe intambara yatangiriye muri Gashyantare 2022, utarimo ibice byinshi bya Ukraine bikiri mu maboko y’u Burusiya.

Zelensky yongeyeho ati: “Dukeneye amategeko mpuzamahanga akomeye kugira ngo yemeze uburinzi bw’abaturage bacu n’imibereho ya bose mu Burayi mu kwirinda ibikorwa nk’ibyo.”

Yakomeje agira ati: “Ubutabera bugomba gukorwa kugira ngo ikibi kidakomeza gukwira. Gushyira igitutu ku Burusiya no kugihana ni ngombwa kugira ngo intambara n’ihohoterwa bitaguka kurushaho.”

U Burusiya ntibwahise bugira icyo butangaza nyuma y’amasaha y’akazi ku magambo ya Zelensky, ariko bwakunze guhakana ko abasirikare babwo bakoze ubugizi bwa nabi, bukavuga ko ibihugu by’iburengerazuba byirengagije ibyaha bya Ukraine, ibyo Kyiv yahakanye.

Ibyaha by’intambara byinshi cyane biregwa u Burusiya biri gukorwaho iperereza na Ukraine kandi bikaburanishwa ku rwego rw’imbere mu gihugu. Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rw’i Den Hague, narwo rwakoze iperereza ku manza zikomeye ziregwamo u Burusiya.

Nyamara nubwo ICC ikora ibyo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya ntibemera ububasha bw’urwo rukiko, kandi Perezida wa Amerika, Donald Trump yemeje ibihano by’ubukungu n’ingendo muzamahanga kuri urwo rukiko mpanabyaha kubera iperereza rwakoze ku baturage ba Amerika cyangwa inshuti zayo.

Mu kwezi gushize umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Ukraine yagaragaje icyizere cy’uko ibihano byafatiwe ICC bitazagira ingaruka ku iperereza rikorwa na Ukraine.