2024 yasize u Rwanda rwinjije miliyari 1.7$ aturutse mu mabuye y’agaciro

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025, Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yatangarije Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi ko u Rwanda rwinjije miliyari 1 na miliyoni 700 z’amadorali ya Amerika aturutse mu musaruro w’amabuye y’agaciro yoherejwe hanze y’u Rwanda muri 2024.

Aya mafaranga ni inshuro hafi eshanu z’ayo u Rwanda rwinjije muri 2017 kuko bwo rwari rwinjije miliyoni 373.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente

Dr. Ngirente yavuze ko, uko kwiyongera k’umusaruro w’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga gushingiye ku kuvugurura ibikorwa by’ubucukuzi bwavuye ku buryo bwa gakondo bwahozeho kuva kera, ahubwo hagakoreshwa uburyo bugezweho bwa kinyamwuga bwifashisha imishini zabugenewe.

Dr. Ngirente ati: “Kubera iyo mpamvu, amabuye yacukurwaga yariyongereye ndetse hanavumbuwe andi mabuye nka Beryllium na Lithium.” Yongeyeho ko aya mabuye yavumbuwe akenerwa ku Isi kuko abayakenera cyane ari abayakoresha mu gukora batiri z’imodoka.

Dr. Ngirente asobanura ko u Rwanda rufite ahantu henshi hacukurwa ayo mabuye. Ati “Hari abibaza ko amabuye y’agaciro ashobora kuba ari ahantu hake mu Rwanda, nagira ngo nsobanure ko amabuye y’agaciro ari ahantu henshi mu Rwanda. N’Abanyarwanda babyumve ko amabuye y’agaciro tuyafite kandi ari mu turere tunyuranye tw’igihugu.”

Umuyobozi wa Guverinoma y’u Rwanda kandi yavuze ko indi mpamvu yatumye amabuye y’agaciro yiyongera ari uko hongewe ishoramari muri ubu bucukuzi, aho ryikubye hafi inshuro eshanu kuko ryavuye kuri miliyoni 25 z’amadorali muri 2010 rigera kuri miliyoni 121 muri 2023.

Hitawe kandi ku kongerera agaciro umusaruro igihugu gifite mbere yo kuwohereza ku isoko mpuzamahanga nk’uko Dr. Ngirente yabisobanuye.

Yongeyeho ko kugeza ubu igihugu kigeze ku nganda eshatu zitunganya amabuye y’agaciro arimo gasegereti, coltan na zahabu. Izi nganda zikaba zaratangiye gutunganya ayo mabuye mbere y’uko atangira gucuruzwa mu mahanga.

Minisitiri yavuze ko impamvu ya nyuma yatumye umusaruro w’amabuye yagaciro wiyongera ari uko u Rwanda rwaguye isoko ruyacuruzaho. Ati: “Ibi byatumye amabuye twohereza mu mahanga agurishwa ku masoko atanga ibiciro byiza.”

Dr. Ngirente yavuze ko muri rusange mu mwaka wa 2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga amabuye y’agaciro arimo Coltan ingana na toni 2,384, zinjije miliyoni 99 z’amadorali, Gasegereti ingana na toni 4,861 yinjije miliyoni 96 z’amadorali, Wolfram yari toni 2,741 zinjije miliyoni 36 z’amadorali, mu gihe Zahabu yari toni 19,397 yinjije miliyari 1,5 z’amadorali.

Zahabu niyo yinjiza amafaranga menshi mu mabuye y’agaciro u Rwanda rwohereza hanze