Minisitiri w’intebe, Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko umusaruro w’ibikorwa by’inganda wikubye gatatu mu gihe cy’imyaka irindwi ya mbere ya gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST1, 2017-2024) kuko wavuye kuri miliyari 591 ugera kuri miliyari 1600 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi Minisitiri Dr. Ngirente yabivuze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe 2025, ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma ku bijyanye no kongera umusaruro w’inganada n’ibyoherezwa mu mahanaga hagamijwe iterambere rirambye ry’ubukungu.

Dr. Ngirente avuga ko uku kwikuba gatatu k’umusaruro w’ibikorwa by’inganda kwagizwemo uruhare n’umusaruro w’ibiribwa utunganyirizwa mu nganda wikubye hafi inshuro eshatu kubera ko wavuye kuri kuri miliyali 210 Frw muri 2017 ugera kuri miliyali 616 muri 2024.
Umusaruro w’ibinyobwa bitunganyirizwa mu Rwanda nawo wikubye hafi kabiri kuko wavuye kuri miliyali 159 ugera kuri miliyari 265 Frw muri icyo gihe cy’imyaka irindwi.

Dr. Ngirente yavuze ko kimwe mu byo Leta y’u Rwanda yishimira ari uko umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi ukomeje kwiyongera, ariko yongeraho ku hakwiye gukomeza kongerwamo imbaraga.
Ati “Ibyo izi nganda zikora biba byavuye mu buhinzi. Ntabwo wakora inganda zitunganya ibiva mu buhinzi budakorwa neza, rero byarakozwe tubona bitanga umusaruro ariko hakenewe kongerwamo ingufu.”
Umuyobozi wa Guverinoma kandi yakomeje avuga ko ibyo byagizwemo uruhare n’ingamba zashyizweho zigamije kongera umusaruro.
Muri izo ngamba harimo nka nkunganire leta yatanze mu bahinzi ku buryo habaye ubwiyongere bw’umusaruro w’ibigori, umuceri, imyumbati n’umukamo w’amata kubera.
Ku byerekeye umusaruro w’ubuhinzi ngengabukungu, Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yavuze ko wiyongereye bifatika muri iyo myaka.
Yavuze ko umusaruro w’icyayi wiyongereye kuko wavuye kuri toni zirenga ibihumbi 30,000 ubwo NST1 yatangiraga, ugera kuri toni zirenga 40,000 mu mwaka ushize, bingana n’ubwiyongere bwa 30.8%. Minisitiri yagaragaje ko kwiyongera k’umusaruro w’icyayi byatewe no kongera ubuso iki gihingwa gihingwaho.
Yanavuze ko ibyo byatumye n’inganda z’itunganya icyayi ziyongeraho eshatu kuko zavuye kuri 16 zigera kuri 19.
Ku rundi ruhande, umusaruro w’ikawa wavuye kuri toni zirenga ibihumbi 21,000 ugera kuri toni 17,000, ibigaragaza ko wagabanutse kuva muri 2017 kugera muri 2024.
Dr. Ngirente avuga ko iri gabanuka rishingiye ku biti bya kawa bishaje. Icyakora avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo kongera ibiti bya kawa.
Icyakora, nubwo umusaruro wa kawa wagabanutse, Dr. Ngirente avuga ko umusaruro mu mafaranga wiyongereye bitewe nuko igiciro ku isoko cyazamutse.
Umusaruro w’izindi nganda zitandukanye zirimo izikora ibikoresho by’ubwubatsi, iby’ubuvuzi, izikora imyenda, izikora ibikoresho biva mu mbaho, n’izindi nawo wagaragaje kwiyongera mu gihe cy’imyaka irindwi ishize.
Umusaruro w’izo nganda wo wikubye hafi inshuru eshatu kuko wavuye kuri miliyali 222 ugera kuri miliyari 599 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yagaragaje ko by’umwihariko umusaruro w’inganda zikora imyenda ndetse n’ibikomoka ku impu wikubye inshuru eshanu, kuko wavuye kuri miliyari 34 ugera kuri miliyari 154 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kwiyongera kw’inganda n’umusaruro wazo bifite uruhare rufatika mu bukungu bw’u Rwanda nk’uko Minisitiri Ngirente yabibwiye Inteko Inshinga amategeko imitwe yombi.
Yavuze ko uruhare rwazo rwagaragaye mu gusimbuza ibitumizwa mu mahanga, kurema imirimo ndetse no kongera ibyoherezwa mu mahanga.
Ku ruhare rw’inganda mu gutanga imirimo, Dr. Ngirente avuga ko abakora mu nganda biyongereye cyane kubera ko bavuye ku bihumbi 180,000 muri 2017, bagera ku bihumbi 259,000 muri 2024.
Ni mugihe kandi inganda zinjirije u Rwanda umusoro urenga miliyari 459 z’amafaranga y’u Rwanda mu ngengo y’imari y’umwaka ushize wa 2023-2024, uvuye kuri miliyari 168 wariho mbere.

Muri rusange Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko ishoramari mu rwego rw’inganda ryavuye kuri miliyoni 452 z’amadorali ya Amerika muri 2017 rigera kuri miliyoni 766$ muri 2023, bigaragaza ubwiyongere bwa 69,5%.
