Muhanga: Abagore barashima uruhare rwa Leta mu iterambere ryabo

Abagore bo mu Karere ka Muhanga barashima uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu guha umugore ubwisanzure mu gihe cy’imyaka 30 ishize kuko ari kimwe mu byafashije umugore kwiteza imbere.

Ibi byagarutsweho birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore mu Karere ka Muhanga. Ni ibirori byabaye tariki ya 15 Werurwe 2024, bibera muri Sitade y’Akarere.

Nk’umwe mu bagore bikorera mu Karere ka Muhanga, Furaha avuga ko mu myaka 30 ishize, Leta y’u Rwanda yagize uruhare runini mu guha abagore ubwisanzure, ibintu aheraho yemeza ko byabaye imbarutso yo kwitinyuka kw’abagore bigatuma na bo bagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Mu myaka 30 ishize umugore yavuye ha handi yategerezaga gukorerwa buri kimwe agera aho abasha kugira uruhare mu iterambere yaba iry’umuryango we ndetse n’iry’igihugu muri rusange.”

Furaha uvuga ko yiteje imbere

Yifashishije urugero yavuze ko yatinyutse agakora akazi abandi bagore batinya ko gukanika ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Ati “Nshingiye ku mahirwe nahawe n’Ubuyobozi bwacu, nabashije kwiga gukanika ibikoresho by’ikoranabuhanga, ubu mfite kompanyi ikanika amaterefone ikanagemura ibikoresho by’ikoranabuhanga ahantu hatandukanye babikeneye. Ibyo byose rero mbikesha Leta yagize uruhare mu kuduha urubuga rw’ubwisanzure nk’abagore.”

Mu butumwa yatangiye muri ibi birori, Madamu Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yashimiye ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda ku ruhare bugira mu iterambere ry’umugore ndetse anashimira abagabo bamenye agaciro bafitiwe n’abagore.

Yagize ati “Turashimira Umukuru w’igihugu cyacu, ku gaciro yahaye abagore muri rusange.  Turashimira abagabo bamenye neza agaciro tubafitiye bakamenya ko ari twe tubahekeye, ko ari twe tubarerera, kandi ko twabafashije kwagura imiryango yabo bakemera gusezerana natwe akaramata mu buryo bwemewe n’amategeko. Ikindi ntabwo baduhaye agaciro twenyine ahubwo nabo barakihaye kuko kuba turi abagore babo ku buryo bwemewe n’amategeko naryo ni ishema kuri bo.”

Yakomeje avuga ko umugore ari iterambere, umuntu wese ushaka iterambere yagakwiye gushyigikira umugore kuko ari bwo yabigeraho bitamugoye kandi ko agaciro k’umugore ari uburenganzira bwe.

Meya wa Muhanga Kayitare Jacquelline yifatanyije nábandi bagore mu kuremera bagenzi babo

Insangamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’Umugore muri 2024 igira iti “Imyaka 30 umugore mu iterambere.”