Byagenda gute umushoferi utwaye abagenzi afashwe n’igicuri?

Nta gushidikanya ko kimwe mu bisubizo ufitiye umutwe w’iyi nkuru harimo impanuka. Imwe mu ngaruka mbi z’impanuka ni uko zitwara ubuzima bw’abantu.

Urugero rwa hafi ni urw’impanuka iherutse kubera mu Murenge wa Rusiga, mu Karere ka Rulindo tariki ya 11 Gashyantare 2025 aho iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’abantu 20.

Mu Ukuboza 2024, Polisi y’Igihugu yatangaje ko kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu Ukuboza 2024, mu Rwanda habayemo impanuka zo mu muhanda zisaga ibihumbi 9600 zahitanye ubuzima bw’abantu 350.

Iyo impanuka yo mu muhanda imaze kuba, inzego zibishinzwe zikora iperereza ku cyayiteye.

Hari iziterwa n’umuvuduko ukabije, hari iziterwa no kuba umushoferi yanyoye inzoga, hari iziterwa n’ibibazo ikinyabiziga gishobora kugira mu buryo butunguranye, hari iziterwa no kugenda nabi kw’ibinyabiziga mu muhanda n’izindi mpamvu nyinshi.

Mu busanzwe, mu rwego rwo gukumira no kugabanya impanuka zo mu muhanda, hari ingamba zashyizweho n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Muri izo ngamba harimo nko gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga, kugenzura ko umuntu utwaye afite ibyangombwa bibimwemerera, n’ibindi.

Ariko se, ubuziranenge bw’umushoferi bujya busuzumwa?

Nk’uko bitangazwa n’ Urwego Mpuzamahanga rushinzwe Ingendo zo mu Kirere (ICAO), mu rwego rwo kwemeza umutekano w’ingendo zo mu kirere, abapilote bakorerwa isuzumwa rihoraho ry’ubuzima. Bimwe mu bizamini bakorerwa birimo gupima ibipimo by’ingenzi nk’umuvuduko w’amaraso, ubushobozi bwo kubona no kumva neza, ubwonko, ndetse n’imbaraga z’umubiri.

Mbere yo gutwara indege, abapilote banagenzurwa ibisindisha nk’inzoga n’ibiyobyabwenge hakoreshejwe ibizamini bya gahunda cyangwa ibisuzumwa byihariye mbere y’urugendo.

Mu Rwanda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe indege za gisivili (RCAA) ni rwo rugena amategeko n’amabwiriza agenga iri suzuma, hagamijwe umutekano n’ubuziranenge bw’ingendo zo mu kirere.

Impamvu umupilote akorerwa ibizamini ni ukugira ngo habungabungwe ubuzima bw’abagenzi aba agiye gutwara.

Nubwo abatwara abagenzi mu kirere basuzumwa, si ko bimeze ku bashoferi batwara abagenzi nk’uko bihamywa na ba nyir’ubwite bakorera ibigo binyuranye bitwara abagenzi hano mu Rwanda.

Umwe mu bashoferi b’ikigo gitwara abagenzi cya Virunga, twahisemo kudatangaza imyirondoro ye, avuga ko mu myaka 15 amaze mu kazi ko gutwara abagenzi atari yakorerwa ikizamini cy’ubuzima na rimwe.

Ati “Oya nta bizami by’ubuzima dukorerwa. Twebwe ntabwo tuba twitaweho n’aba-boss bacu, icyo bashyira imbere ni inyungu zabo ntabwo ari ubuzima bwacu cyangwa ubw’abagenzi. twe turi ibikoresho muri macye.”

Uyu mushoferi yongeraho ko mu bibazo by’ubuzima bw’abashoferi bititabwaho ku buryo byatera impanuka zikomeye harimo no kudaha abashoferi umwanya uhagije wo kuruhuka.

Undi mushoferi wa Horizon utashatse ko amazina ye atangazwa, nawe yunzemo ko mu gihe amaze mu mwuga wo gutwara abantu mu modoka rusange atarakorerwa ikizamini cy’ubuzima na rimwe.

Ati “Ibyo byo gupimwa ntaho nigeze mbyumva.” Yongeyeho ati: “ku giti cyange ntabwo barabinkorera, rwose ndumva nta n’ahantu babikora kuko ntabwo babikorera abashoferi Nyabugogo cyangwa mu z’indi gare ngo mbiyoberwe.”

Aba bashoferi nabo bifuza ko mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda hatekerezwa ku kijyanye n’isuzuma rihoraho ry’ubuzima bw’abashoferi.

Umwe muri bo ati “Mbere na mbere, tugomba gushakirwa uburyo twabaho nk’abandi bakozi, tugasuzumwa ndetse tukagenerwa amasaha yo gukora akazi, akarangira bityo natwe tukabona igihe cyo kuruhuka no kwiyitaho.”

Hashize ibyumweru bibiri ICK News igerageza gushaka uko yavugana n’abafite ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda n’Ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo tumenye niba hari icyo bashobora kuba bateganyiriza abashoferi batwara abagenzi, ariko bose ntibabashije kugira icyo batangaza kugera ubwo inkuru yajyaga hanze.

Icyakora, tariki ya 25 Gashyantare 2025, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yatangarije Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) ko abashoferi bagiye kujya bapimwa ibiyobyabwenge.

ACP Rutikanga yavuze ko uzafatwa yanyoye ibiyobyabwenge cyangwa yarigeze kubifata, ashobora kuzajya ahabwa ibihano birimo kwamburwa uburenganzira bwo gutwara abagenzi.

Yagize ati “Nta n’integuza, ubu turashaka uburyo abashoferi bapimwa, si inzoga gusa, n’ibindi biyobyabwenge kuko ni yo waba warabinyoye mu myaka itatu ishize uyu munsi biragaragara. Niba hari umuntu uziko abifata, ni ikibazo, kuko uwo bizagaragaraho bizamuhenda kugaruka mu muhanda.”

Gupima abashoferi ibiyobyabwenge ni intambwe nziza ariko ni na ngombwa ko hatekerezwa ku bindi bizamini by’ubuzima kuko hari ibibazo byinshi umubiri ushobora kugira mu buryo butunguranye kandi byarashoboraga kuba byakwirindwa cyangwa hagashwakwa ikindi gisubizo mu gihe bimenyekanye mbere.

Mu mahanga bigenda bite ?

Mu kiganiro yagiranye na ICK News, Gasana Vincent Peter wabaye mu gihugu cy’u Bwongereza igihe kirekire avuga ko hari ibizamini bihabwa abashoferi batwara ibinyabiziga muri icyo gihugu bityo ko no mu Rwanda biramutse bikozwe byagira uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati “Ku bashoferi b’ibigo bitwara abagenzi, hari ubwoko bw’ubwishingizi bwihariye babagenera, rero mbere yo kubaha ubwo bwishingizi hari ibizami byinshi babakorera birimo nibyo by’ubuzima kugira ngo bamenye ko batwara nta bibazo bafite.”

Yakomeje avuga ko buri mushoferi wese ugiye gutwara imodoka itwara abagenzi abanza kuyitorezaho ngo ayimenyere. Ati “Ntibiba bihagije ko umushoferi aba afite uruhushya rwo gutwara imodoka gusa, ahubwo agomba kuba yaranakoze umwitozo kuri iyo modoka azajya atwara.”

Gasana yongeyeho ko mu Bwongereza ibinyabiziga bitwara abagenzi bikorerwa isuzuma inshuro nyinshi ugereranyije no mu Rwanda. Ibyo ngo bikagendana no gukorera ibizami by’ubuzima ku bashoferi b’ibyo binyabiziga.

Impanuka zo mu muhanda ni ikibazo gihangayikishije Isi yose bitewe n’uko ziri mu biza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, aho buri mwaka abarenga miliyoni bahitanwa na zo, abandi zikabakomeretsa.